Kuwa 29 Gicurasi nibwo buri mwaka hizihizwa Umunsi mpuzamahanga w’Ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.
Uwo muryango watangaje ko "Ari umwanya wo kuzirikana ku musanzu ntagereranywa w’abasirikare, abapolisi n’abasivili mu nshingano z’Umuryango no kunamira intumwa z’amahoro hafi 4200 zatakaje ubuzima ziri mu butumwa guhera mu 1948, harimo 135 bo mu mwaka ushize."
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Abantu. Amahoro. Uburumbuke. Imbaraga z’ubufatanye. (People. Peace. Progress. The Power of Partnerships.)
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yavuze ko amahoro aboneka "iyo za guverinoma n’imiryango bihuje imbaraga mu gukemura ibibazo bihari binyuze mu biganiro, kubaka umuco wo kudahutazanya no kurengera abafite byago kurusha abandi."
Ubutumwa bwasohowe n’Umuryango w’Abibumbye buvuga ko ubutumwa bw’amahoro bumaze kurokora ubuzima butagira ingano, ndetse bwazanye amahoro n’ituze mu gihe kirekire bumaze.
Icyakora ngo ubwo butumwa ntibuhagije, kuko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu kugira ngo amakimbirane abashe guhagarikwa ndetse haboneke n’ibisubizo bya politiki.
Ubutumwa bw’amahoro vw’Umuryango w’Abibumbye bwatangijwe ku wa 29 Gicurasi 1948, ubwo akanama gashinzwe umutekano kashyiragaho umutwe wo kujya gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerao y’amahoro yari amaze gusinywa hagati ya Israel n’ibihugu by’Abarabu bituranye.
Kuva icyo gihe, abagabo n’abagore barenga miliyoni imwe bamaze koherezwa mu butumwa 72 bugamije kugarura amahoro.
Uyu munsi Ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye burimo abasirikare, abapolisi n’abasivili 87,000, mu butumwa 12 butandukanye.
Imibare yo kugeza ku wa 31 Werurwe 2022 igaragaza ko abantu bamaze kugwa mu butumwa bw’amahoro bose hamwe ari 4197.
Barimo abanyarwanda 65 baguye mu butumwa bwa MINUSCA (16), MINUSTAH (5), UNAMID (32), UNAMIR (1), UNMIS (1), UNMISS (9), UNMIT (1).

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!