00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Leta ya Washington bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 May 2025 saa 10:43
Yasuwe :

Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Leta ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31, ndetse Umujyi wa Bellevue wo muri iyo Leta, utanga icyemezo cyemeza ko ukwezi kwa Mata ari ukwezi guhariwe ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 3 Gicurasi, kibera mu Mujyi wa Bellevue, ku rusengero rwa ’Bellevue Presbyterian Church’, aho hibutswe Jenoside yakorewe Abatutsi, hagarukwa ku mateka yagejeje kuri Jenoside, afite imizi mu bihe by’ubukoloni.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Bellevue wabereyemo iki gikorwa, bwatanze icyemezo cyemeza ko ukwezi kwa Mata, guharirwa ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kurushaho kwigisha aya mateka ku batuye muri iyo Leta n’abandi baturage muri rusange.

Mu bitabiriye iki gikorwa harimo Depite Adam Smith na madamu ndetse n’abandi bagize Inama y’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Bellevue. Hari kandi abayobozi b’imiryango igizwe n’Abanyafurika batuye muri uwo Mujyi. Depite Smith ni we wayoboye umuhango wo gucana urumuri rw’icyizere, nk’ikimenyetso cy’uburyo u Rwanda rwavuye mu icuraburindi, rukongera kwiyubaka.

Mu ijambo rye, yavuze ko ashimishijwe no gukorana n’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Amerika ndetse na Guverinoma y’u Rwanda, aho bakorana ku ngingo zitandukanye.

Ati "Biratangaje uburyo sosiyete yanyu yiyubatse nyuma y’ibyago bikomeye mwahuye nabyo. Bitanga icyizere ahandi ku Isi cyo kubona icyo abantu bageraho mu gihe bahisemo kwishyira hamwe."

Umwanditsi w’Ibitabo, akaba n’uwashinze Umuryango World Outside My Shoes, Carl Wilkens, akaba ari nawe Munyamerika uzwiho kuba yaranze guhungishwa mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ubuhamya bw’’ibyo yabonye ubwo Jenoside yari irimo gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda, ndetse anagaruka ku ruhare yagize mu gukwirakwiza inyigisho ziyigarukaho hirya no hino ku Isi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, Senateri Maria Cantwell ndetse na Guverineri wa Leta wa Washington, Bob Ferguson, bohereje ubutumwa bwanditse bwasomwe n’Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Leta ya Washington, Andrew Ndayambaje.

Ndayambaje yashimiye ubuyobozi bw’Umujyi Bellevue, ati "Turashimira Umujyi wa Bellevue kuba warabaye abafatanyabikorwa beza b’umuryango w’Abanyarwanda mu myaka myinshi ishize kugeza n’ubu, ndetse n’ubufasha mwaduhaye mu rugendo rwagejeje ku cyemezo cyemeza ko ukwezi kwa Mata ari ukwezi kwahariwe ibikorwa byo kwibuka."

Perezida w’Umuryango uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside, IBUKA, Ishami rya Washington, Philipe Rwinkusi, nawe yashimiye iki cyemezo, ati "Iyi ni intambwe y’ingenzi ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ntabwo tuzibagirwa uyu mwanzuro. Twizeye ko muzakomeza kudufasha ku busabe twatanze ku buyobozi bw’Umujyi wa Bellevue bwo kubaka urwibutso ruhoraho, mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, rukazashyirwa muri uyu Mujyi wa Bellevue."

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’Abanyarwanda benshi ndetse n’inshuti z’u Rwanda zituye mu Mujyi wa Bellevue no mu nkengero zawo.

Umuyobozi w'Umuryango w'Abanyarwanda batuye muri Leta ya Washington, Andrew Ndayambaje yashimiye ubuyobozi bw'Umujyi wa Bellevue kuko bwabaye abafatanyabikorwa beza b'Abanyarwanda bawutuyemo
Depite Smith yavuze ko hari byinshi Isi ishobora kwigira ku Rwanda
Uhereye ibumoso, Umwe mu bagize Inama iyoboye Umujyi wa Bellevue, Lee, akurikiwe na Perezida wa IBUKA muri Leta ya Washington, Phillipe Rwinkusi, akurikiwe n'umwe mu bagize Inama iyoboye Umujyi wa Bellevue Nieuwenshuis ndetse n'Umuyobozi w'Umuryango w'Abanyarwanda batuye muri Leta ya Washington, Andrew Ndayambaje n'umwe mu bagize Inama ya iyoboye Umujyi wa Bellevue, Sumadiwirya (uheruka iburyo)
Hakozwe ibikorwa birimo kuririmba indirimbo zijyanye n'ibihe byo kwibuka
Hafashwe umunota wo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .