Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa wamaganye “Emmanuel” ushinjwa gutwika Cathédrale y’i Nantes

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nyakanga 2020 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’abanyarwanda baba mu Bufaransa watangaje ko umunyarwanda uvugwaho kugira uruhare mu gutwika Cathédrale Saint-Pierre-et-Saint-Paul y’i Nantes atazwi mu muryango mugari w’abanyarwanda baba muri iki gihugu ndetse ko udashyigikiye ibikorwa nk’ibi bibangamira umutekano w’igihugu.

Ku wa 18 Nyakanga 2020 nibwo iyi cathédrale yafashwe n’inkongi yangiza bimwe mu bikoresho byari biyirimo nk’ibya muzika ndetse n’ibishushanyo byo mu kinyejana cya 19 byashyizwemo bivanywe i Roma mu Butaliyani.

Icyo gihe mu batawe muri yombi bakurikiranyweho kubigiramo uruhare harimo Umunyarwanda Emmanuel wakoraga nk’umukorerabushake muri iyi cathédrale.

Uyu mugabo w’imyaka 39 yatawe muri yombi ku wa Gatandatu ahagana saa kumi z’umugoroba, mu gitondo cyo ku wa 19 Nyakanga 2020, inzego z’ubutabera zemeje ko ziri kumukurikirana gusa yahise arekurwa.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 2020 nibwo Polisi yo mu Bufaransa yongeye kumufata ngo akomeze akorweho iperereza ku ntandaro y’umuriro watwitse inyubako, ukangiza ibirahuri by’amadirishya ndetse imbere mu nyubako hakuzura umwotsi. Nyuma byaje gutangazwa ko yemera uruhare rwe muri iyi nkongi.

Umuryango w’abanyarwanda baba mu Bufaransa wasohoye itangazo wamagana ibikorwa bye, uvuga ko utari usanzwe umuzi mu banyarwanda baba muri iki gihugu. Wavuze ko wababajwe n’ukwangirika k’uyu mutungo ukomeye mu mateka y’u Bufaransa ndetse ko n’igikorwa cyo kwangiza iriya Cathédrale kibangamiye umutekano w’igihugu.

Wavuze kandi ko udashyigikiye ibikorwa byose bigamije guhungabanya umutekano w’u Bufaransa ndetse n’abaturage babwo muri rusange.

Iri tangazo ryibutsa ko hashize igihe kinini mu Bufaransa hari abanyarwanda bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo n’ibya Jenoside, binjiye ku butaka bw’u Bufaransa bahunga ubutabera bw’u Rwanda.

Rikomeza rivuga ko “bamwe muri abo bantu bagize uruhare mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakwirakwiza ingengabitekerezo ndetse ko bayibiba mu bakiri bato n’abandi baturanyi” ku buryo ibikorwa byabo bishobora kugira uruhare rubi ku muryango muri rusange baba babarizwamo.

Uyu muryango wasabye inzego z’ubutabera kugira uruhare mu kubata muri yombi, bakagezwa imbere y’inkiko ku buryo ibikorwa byabo bidakomeza kwangiza umuryango mugari n’abakiri bato babyiruka.

Umwavoka wa Emmanuel, Me Quentin Chabert, aherutse kwemerera Radio France Info ko umukiliya we yagize uruhare mu gutwika no kwangiza Cathédrale nkuko Umushinjacyaha yabigaragaje.

Yakomeje ati “Aricuza ibikorwa yakoze ndetse kubivugaho ni uburyo bwo kubohoka no gusaba imbabazi.’’

Umushinjacyaha wo mu Bufaransa yavuze ko uwo Munyarwanda wari ufite akazi ko gufunga Cathédrale ku wa Gatanu nimugoroba, yabwiye Ubugenzacyaha ko yacanye umuriro ahantu hatatu harimo no mu gasanduku k’amashanyarazi. Impamvu yamusunikiye kubikora ntiramenyekana.

Amakuru avuga ko uyu mugabo ushinjwa icyaha cyo guteza inkongi ashobora gufungwa imyaka 10 muri gereza, akanatanga ihazabu ingana n’amayero 150 000.

Inkongi yibasiye Cathédrale y’i Nantes, nyuma y’amezi 15 iya Notre-Dame de Paris nayo ihiye.

Cathédrale Saint-Pierre-et-Saint-Paul y’i Nantes mu Bufaransa yafashwe n'inkongi ku wa 18 Nyakanga 2020
Imbere muri cathédrale harangiritse cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .