Ibi, byagarutsweho ubwo uyu muryango BRAC wagiranaga ibiganiro n’abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Rusatira, ku ngingo z’iterambere harwanwa ihohotera mu miryango, no kurushaho kumenyekanisha uburenganzira bwa muntu no kumenya kurwanya ihohoterwa ryamukorerwa.
Ubusanzwe, BRAC, ni umuryango washinzwe mu 1972 muri Bangladesh, ugamije guteza imbere abari mu bibazo, aho washinzwe n’Umunya-Bangladesh, Fazle Hasan Abed, ukaba warageze mu Rwanda mu 2019.
Ni umuryango ufite igice cy’ikigo cy’imari iciriritse mu Rwanda gifite amashami 34 mu gihugu hose (BRAC Rwanda Microfinance Company PCL), ndetse n’ikindi cy’umuryango utegamiye kuri Leta (NGO), cyatangiye ibikorwa mu 2023, ari nacyo kigaragara kenshi mu bikorwa byo kurengera umugore, kumuzamurira ubushobozi n’imibereho.
Bamwe mu bagore n’abakobwa bo mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo bamaze gusogongera ku byiza bya BRAC, bavuze ko inyigisho bahawe zibafasha kwigobotora ihohoterwa, bagatwaza bagana aheza.
Umwe mu bakobwa babyariye iwabo utashatse ko amazina ye ajya ahabona, yabwiye IGIHE ingorane yahuye nazo nyuma yo kubyarira kabiri iwabo n’uburyo yagiye abaho ubuzima bubi kubera abo bana yabyaye.
Ati’’ Hari n’igihe najyaga gukora ikiraka nshaka amafaranga yo kugura amavuta yo kwisiga, nayageza mu rugo bakayanyaka ngo ninyazane bayarye kuko n’ubundi abana banjye ari bo barya cyane, ugasanga nyine binsubije inyuma.’’
Yakomeje avuga uburyo nyuma yo kumenya uburenganzira bwe abikesha inyigisho za BRAC, ubu yatangiye kwisobanukirwa, aho yongeye kwiremamo icyizere ndetse afite intego zo kwagura ubucuruzi kugira ngo akomeze yisumbure mu mibereho.
Umukozi w’Umuryango BRAC ushinzwe guteza imbere uburinganire no kurwanya ihezwa mu muryango, Uwambayingabire Delphine, yavuze ko nka BRAC bateguye iki gikorwa cyo kuganiriza abakobwa babyariye iwabo, bagira ngo batange umusanzu wabo mu kurwanya ihohotera binajyanye n’ubukangurambaga bw’iminsi 16 buri mu gihugu bugamije kurwanya ihohotera mu miryango.
Yagize ati "Twashatse kuganiriza aba bakobwa babyariye iwabo, ngo tubereke uruhare rwabo mu kwirinda ihohoterwa ribakorerwa no kubamenyesha ko bafite uburenganzira bwo kuba barenganurwa."
Yakomeje agira ati “Twashatse kandi no kubamenyesha icyo ihohotera ari cyo, kuko hari bamwe bumva ihohotera nko gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato gusa kandi birenze ibyo.’’
Yifashishije insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga kukurandura ihohotera mu miryango, yavuze ko ababyariye iwabo, baba bari mu miryango kandi ari nayo ibahohotera, bamwe bakabyakira bumva ko ari ibihano barimo, ari nayo ntandaro yo kudindira mu iterambere, haba mu mitekerereze no mu bukungu.
Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Rusatira, Murangira Jean Damascene, yavuze ko kuganiriza abaturage ku ihohoterwa mu buryo bwagutse, ari inkunga ikomeye cyane kuko byubaka umuryango uhamye.
Ati "Igihugu cyacu cyifuza umuturage uteye imbere kandi utekanye, kandi ibyo binyura mu kubana neza mu muryango uzira ihohotera. Iyo tugize amahirwe tukabona umufatanyabikorwa nk’uyu ubigarukaho, biba ari iby’agaciro kuko bitwunganira mu kugeza ubutumwa kuri benshi hagamijwe kurandura ihohotera.’’
Yakomeje avuga ko BRAC ishimwa ko itibagiwe no kureba ku ngingo y’ubukungu aho ifasha abagore bakiri bato gutekereza imishinga iciriritse y’iterambere ikanayitera inkunga, maze abayikora bagakirigita ifaranga, nk’umusaruro ukomoka muri porogaramu yiswe AIM (Accelerating Impact for Young Wowen) ireba abagore kuva ku myaka 12 kugeza kuri 35.
Kuri ubu, BRAC ikorera mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Huye, Nyanza na Ruhango, aho imaze kugera ku bafatanyabikorwa ibihumbi bine.
Ifite intego yo kugera ku bihumbi 18 mu mwaka utaha, aho izaba ikorera mu turere dutandatu, hiyongereyeho Muhanga, Nyaruguru na Nyamagabe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!