Umurunga w’ibintu 10 bitazibagirana mu 2018

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 Ukuboza 2018 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Umwaka wa 2018 urabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo urangire. Iminsi 365 yabayemo byinshi, ibyiza n’ibibi mu buzima rusange bw’igihugu.

IGIHE yegeranyije ibintu 10 bikomeye byaranze umwaka wa 2018 mu nzego zose haba muri politiki, ubutabera, iterambere, ububanyi n’amahanga n’ibindi.

Bwa mbere u Rwanda rwayoboye AU

Tariki 27 Mutarama 2018 nibwo bwo Perezida Paul Kagame yatangiye inshingano ze nk’umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe, asimbuye Perezida Alpha Condé wa Guinée, wari umaranye umwaka izo nshingano.

Ni ubwa mbere uhereye tariki 25 Gicurasi 1963 ubwo u Rwanda rwinjiraga mu cyahoze ari Umuryango uhuza ibihugu bya Afurika (OUA) rwari rubonye umwanya nk’uwo muri uwo muryango.

Ni inshingano zahuriranye n’izindi Perezida Kagame yahawe mu 2016 zo kuyobora amavugurura azatuma uwo muryango wigira, ukishakamo ubushobozi aho kurambiriza ku nkunga z’amahanga.

Imodoka z’uruganda rukomeye zatangiye guteranyirizwa mu Rwanda

Nyuma y’umwaka w’amatsiko no gutegereza ku banyarwanda, tariki 27 Kamena 2018, imodoka ya mbere iteranyirijwe mu Rwanda y’uruganda Volkswagen yaramuritswe.

Urwo ruganda rumaze imyaka 81 rushinzwe, mu Rwanda rwatangiranye intego yo kujya ruteranya imodoka 5000 ku mwaka zo mu bwoko bwa VW Polo, VW Passat, VW Tiguan, VW Teramont na VW Amarok.

Imodoka ihendutse mu zo Volkswagen iteranyiriiza mu Rwanda igura asaga miliyoni 20 Frw, mu gihe ihenze igura asaga gato miliyoni 40 Frw.

Nubwo ari amafaranga ashobora kubona umugabo agasiba undi, Perezida Paul Kagame atangiza urwo ruganda yavuze ko Afurika atari yo ikwiriye kuba ikomoteri cy’imodoka zishaje, ndetse ashimangira ko akenshi iyo uguze ibishaje aribwo uhendwa cyane.

Ati “Afurika ntikeneye kuba ikimoteri cy’imodoka zishaje cyangwa ikindi kintu cyakoreshejwe. Iyo ugiye no kureba usanga wishyuye igiciro kinini. Niba wishyura igiciro kinini ku byakoreshejwe, kuki utacyishyura ugura ikintu gishya? Kandi Afurika n’u Rwanda bakwiye ibyiza.”

Nibura abantu bari hagati ya 500 na 1000 bazabona imirimo mu ruganda rwa Volkswagen mu Rwanda.

Mushikiwabo mu bushorishori bw’umuryango ukomeye ku Isi

Ahagana saa tanu n’iminota mike z’i Kigali mu Rwanda, ku wa 12 Ukwakira 2018, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 40 bagize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) bemeje ku bwumvikane busesuye ko Louise Mushikiwabo aba Umunyamabanga mukuru w’uwo muryango.

Mushikiwabo w’imyaka 57 agiye gusimbura Umunya-canada Michaëlle Jean bari banahanganye mu matora.

Iryo torwa ryashimangiye ubuhanga n’ubunararibonye bwa Mushikiwabo wari umaze imyaka hafi icumi ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda.

Iyi nkuru yashimangiye kandi ubushobozi bw’u Rwanda mu mibanire n’ibindi bihugu, dore ko ibihugu byose byo muri Afurika bigize OIF byari byaramaze gutangaza ko nta wundi bizashyigikira utari Mushikiwabo.

Amashyaka adasanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko

Amatora akenshi afatwa nk’ikintu gisanzwe kuko aba buri gihe iyo igihe cyagenwe kigeze.

Ariko ay’abadepite yabaye muri Nzeri ntabwo yari asanzwe kuko ibyayavuyemo bitari bisanzwe. Yasize amashyaka yari amaze imyaka atavuga rumwe na Leta, Democratic Green Party of Rwanda na PS Imberakuri abonye imyanya ibiri ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko.

Nta cyizere na mba yahabwaga nubwo yo yiyayamamaje avuga ko azatsinda. Ibyo abantu babiheraga ku matora ya Perezida yari aherutse, aho nka Green Party yagize amajwi make cyane ndetse Frank Habineza uyiyobora agashaka kuva muri politiki.

Impuguke zatangaje ko intsinzi y’ayo mashyaka ari ikimenyetso cyo gukura kwa politiki nyarwanda ndetse no gutera imbere mu gushishoza no gusesengura mu banyarwanda bayatoye.

Umwaka w’impinduka zikomeye muri Guverinoma

Kuwa 18 Ukwakira, Perezida Paul Kagame yakoze impinduka zikomeye muri Guverinoma, bamwe mu baminisitiri bari bayoboye Minisiteri zifatwa nk’izikomeye barasimbuzwa.

Mu basimbujwe uwo munsi harimo Gen James Kabarebe wari umaze imyaka umunani ari Minisitiri w’ingabo, wasimbuwe na Gen Maj Albert Murasira.

Dr Richard Sezibera yasimbuye Louise Mushikiwabo ku mwanya wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba naho Francis Kaboneka wari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu asimburwa na Prof Shyaka Anastase wari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere.

Hasimbuwe kandi Uwacu Julienne wari Minisitiri wa Siporo na Rurangirwa Jean de Dieu wari Minisitiri w’ikoranabuhanga.

CG Emmanuel Gasana wari Umuyobozi Mukuru wa Polisi yasimbuwe DCG Dan Munyuza, we agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Rayon Sports yageze kure mu irushanwa nyafurika

Umwaka wa 2018 wabaye uw’amateka kuri Rayon Sports, imwe mu makipe akuze kandi akunzwe mu Rwanda.

Kuwa Gatatu tariki 29 Kanama kuri Stade ya Kigali mu mukino waguyemo imvura nyinshi, warangiye iyi kipe yambara ubururu n’umweru itsinze Young Africans yo muri Tanzania igitego kimwe ku busa cya Bimenyimana Bonfils Caleb.

Byayihesheje itike yo kujya muri ¼ cy’igikombe cya Afurika cy’amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu, agahigo katigeze indi kipe mu Rwanda. Imbyino n’ibirumbeti, amahoni y’imodoka na za moto, nibyo byumvikanaga i Kigali mu masaha yakurikiye intsinzi ya Rayon Sports.

Icyakora urugendo rwa Rayon Sports ntirwayihiriye kugeza ku mpera, kuko tariki 23 Nzeri rwarangiriye kuri Enyimba International Stadium muri Nigeria, ubwo yanyagirwaga ibitego bitanu kuri kimwe na Enyimba FC.

Kizito Mihigo yongeye kureba hanze

Impungenge zari nyinshi mu bihe byo Kwibuka muri Mata 2014, ubwo umuhanzi Kizito Mihigo wari umenyerewe cyane mu ndirimbo zifashishwaga muri ibyo bikomeye ku Banyarwanda no muri Kiliziya Gatolika, hashiraga icyumweru nta gikorwa na kimwe agaragayemo.

Ibyahwihwiswaga byari byinshi, ariko byashyizweho akadomo n’itangazo rya Polisi y’Igihugu ryo kuwa 14 Mata 2014, ry’uko uwo muhanzi yatawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo gukorana n’imitwe y’iterabwoba no gushaka kugirira nabi umukuru w’igihugu.

Iryo tangazo ni bake baryemeye kuko nta wiyumvishaga ko ibyaha nk’ibyo Kizito yatinyuka kubikora. Byageze aho polisi yerekana Kizito n’abo baregwaga hamwe ariko nabwo benshi ntibabyemeye, wumvaga bongorerana bati ‘Buriya ni agakino’.

Kizito yageze mu rukiko bikitwa agakino, kugeza ubwo ibyaha byose abyiyemerere ndetse yirukana mu rukiko abunganizi be banyuranyaga na we, aburana atakamba maze urukiko rumukatira igifungo cy’imyaka icumi.

Nubwo Kizito yafunzwe azira ibyaha bikomeye, si benshi bamuciriyeho iteka ahubwo wasangaga ibitekerezo bitangwa ibyinshi ari iby’abamusabira kurangiza igihano akagaruka mu muryango mugari w’abanyarwanda.

Ku wa 14 Nzeri 2018, inkuru nziza ku bamukunda yumvikanye mu byemezo by’inama y’abaminisitiri, ko Perezida Paul Kagame yatanze imbabazi ku mfungwa Kizito Mihigo na Ingabire Victoire Umuhoza, nyuma y’imbabazi bamusabye.

Ku gasusuruko ko ku wa Gatandatu tariki 15 Nzeri, Kizito Mihigo wari umaze imyaka ine muri gereza ya Nyarugenge nibwo yayisohotsemo.

Uruzinduko rwuje umutekano ukaze rwa Perezida w’u Bushinwa

Ku mugoroba wa tariki 22 Nyakanga, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga i Kanombe, indege ya Air China yagejeje Perezida Xi Jinping mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, rukaba urwa mbere rwa Perezida w’u Bushinwa mu myaka 47 umubano w’ibihugu byombi umaze.

Ni uruzinduko rwaranzwe n’umutekano udasanzwe mu Mujyi wa Kigali, ku buryo n’abadakunze gukurikira politiki bamenye ko Jinping yahageze.

Uwo munsi imihanda myinshi minini muri Kigali yarafunzwe, umuvundo w’imodoka mu mihanda yari ifunguye uriyongera ku buryo hari benshi bahisemo kugenda n’amaguru.

Ariko urwo ruzinduko rwabaye urw’agaciro ku bihugu byombi kuko rwasize hasinywe amasezerano 15 y’ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari, ingendo zo mu kirere, ubuzima n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ni uruzinduko rwa mbere Xi Jinping yari agiriye hanze y’igihugu cye kuva yakongera gutorerwa kukiyobora muri Werurwe uyu mwaka.

Yvan Buravan yatukuye umuziki nyarwanda

Umwaka wa 2018 wari ugiye kurangira umuziki nyarwanda ubaye iciro ry’imigani. Nta minsi yashiraga hatumvikanye umuhanzi mvahamaga wihanangiriza umuhanzi wo mu Rwanda amushinja kumushishurira indirimbo.

Igitangaje ahanini byakozwe n’abahanzi bafatwa nk’inkingi za mwamba z’umuziki nyarwanda.

Urwo rubwa rwagabanyijwe na Burabyo Yvan [Buravan] w’imyaka 22 tariki 8 Ugushyingo uyu mwaka, ubwo yegukanaga igihembo cya Prix découvertes RFI 2018.

Ni igihembo gitangwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, gihabwa abahanzi b’abahanga mu muziki baturuka mu bihugu bitandukanye muri Afurika no hanze yayo.

Buravan wari uhanganye n’abandi bahanzi batandukanye, Charlotte Dipanda wari uhagarariye akanama nkemurampaka yavuze ko bamubonyeho ubuhanga mu kwandika indirimbo no kuririmba.

Yabiherewe igihembo cya €10,000 ndetse no gufashwa gukora ibitaramo bizenguruka Afurika na kimwe gikomeye uyu muhanzi azategurirwa i Paris mu Bufaransa.

Ikirego cyazambije umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa cyarashyinguwe

Icyemezo cyafashwe kuwa Gatanu tariki 21 Ukuboza ariko kimenyekana kuwa 25 Ukuboza ku munsi mukuru wa Noheli.

Abacamanza b’u Bufaransa bashinzwe gukora iperereza ku byaha by’iterabwoba, Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bahagaritse iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wayoboye u Rwanda, ryari rimaze imyaka igera kuri 20.

Iri perereza ryari ryarabaye ihwa mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ahanini kubera uburyo ryakoreshwaga ku mpamevu za politiki aho kuba iz’ubutabera nk’uko Guvernoma y’u Rwanda yabitangaje nyuma y’uko rihagaritswe burundu.

Ibintu byabaye bibi mu mwaka wa 2006 ubwo umucamanza Jean-Louis Bruguière yasohoraga impapuro zo guta muri yombi abayobozi bakuru icyenda b’u Rwanda, abakekaho uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Iryo perereza ryarakemanzwe cyane bitewe n’uko ryakozwe Bruguière adakandagiye ku butaka bw’u Rwanda aho indege yahanukiye.

Muri Nzeri 2010, abacamanza babiri Nathalie Poux na Marc Trevedic baje mu Rwanda mu iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege, bagira n’umwanya wo kumva ubuhamya bw’abantu batandukanye yaba abari mu Rwanda no mu Burundi, nyuma banzura ko iyi ndege yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa z’Abahutu zitakozwaga iby’isaraganya ry’ubutegetsi.

Iri perereza mu gihe cyaryo ryagiye rizambya bikomeye umubano w’ibihugu byombi kugeza ubwo kuri ubu u Bufaransa bumaze imyaka itatu bufite ambasade itagira Ambasaderi i Kigali, nubwo kuva Perezida Emmanuel Macron yajya ku butegetsi hari intambwe imaze guterwa mu kuzahura umubano.

Muri uyu mwaka Perezida Kagame ni we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe
Mu mwaka umwe ayoboye AU, Perezida Kagame ashimirwa impinduka zabaye mu miyoborere n'andi mavugurura arimo kuwukorwamo
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yakiriwe mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda ku wa 22 Nyakanga 2018
Uruzinduko rwa Perezida Jinping rwasojwe rusinywemo amasezerano 15
Ibyasigaye ku ndege ya Habyarimana yarashwe muri Mata 1994
Kizito Mihigo ubwo yari asohotse muri gereza ya Nyarugenge
Mushikiwabo asabwa n'ibyishimo nyuma yo gutorerwa kuyobora OIF
Uruzinduko rwa Perezida Xi Jinping mu Rwanda rwari umwihariko
Ubwo Perezida Kagame yatangizaga ibikorwa bya Volkswagen Mobility Solution mu Rwanda
Rayon Sports yanditse amateka mu marushanwa nyafurika muri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza