Umupolisi wishwe na COVID-19, abanduriye muri kasho, ubutumwa ku baturage n’ibindi: Ikiganiro na CP Kabera (Video)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Nyakanga 2020 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka, Polisi yabaye mu b’imbere mu kugihashya, iteka igahagarara iruhande rw’abaganga bayoboye uru rugamba, ndetse ikagera mu baturage ibashishikariza kubahiriza amabwiriza afasha mu kwirinda.

Nyuma y’iminsi kigeze mu gihugu, ibikorwa byinshi byabanje gufungwa mu gihugu, ariko ubu byarafunguwe ku buryo buri wese asabwa umusanzu wo kwirinda no kutaba ikiraro cyatuma ubu bwandu bukwirakwira.

Mu kiganiro cyihariye n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yagarutse kuri byinshi birimo ingaruka z’iki cyorezo ku buzima cyahitanye, n’inshingano buri wese afite kugira ngo u Rwanda ruzabashe kugitsinda.

Ni ikiganiro cyabaye ku wa Gatanu tariki 3 Nyakanga, u Rwanda ruraye ruri bwizihize ku nshuro ya 26, umunsi wo Kwibohora.

Bimwe mu byaganiriweho :

IGIHE: Umutekano muri rusange wifashe ute muri ibi bihe by’icyorezo?

CP Kabera : Icya mbere ni uko umutekano umeze neza mu gihugu, icya kabiri ni uko bitemewe ko abantu bakwibaza ko ubwo duhugiye mu kureba uburyo aya mabwiriza yakubahirizwa abandi bazakora ibyaha, nibabikora bazafatwa. Nibyo mukanya twerekanaga abantu bakoze ibyaha bitandukanye, abantu bakora magendu bakaba baziko nyine abantu bahugiye muri ibyo ngibyo byo kurwanya kino cyorezo, umuntu akaba yakora magendu, ubikoze arafatwa.

Ariko noneho n’iyo magendu ishobora no guteza ibindi bibazo, niba iva mu bindi bihugu birimo COVID ikaba inyura ku mipaka itemewe, birumvikana ko yateza ikibazo. Icyo tuvuga Abanyarwanda nibabyirinde ntawe icyaha cyungura, n’iyo atekereza ko kiri kumwungura ni akanya gato, ni iby’igihe gito ntabwo biramba. Nibabireke rero.

IGIHE : Muri iki gihe Polisi y’u Rwanda iri gufasha cyane Abanyarwanda kurushaho kwirinda icyorezo cya Coronavirus, mukurikije ibyo mubona, abantu barimo kubahiriza bate amabwiriza bahabwa?

CP Kabera : Reka tuvuge nk’udupfukamunwa, cyane cyane benshi urahura n’umuntu ukambaye munsi y’akananwa, ugahura n’undi ukambaye ku munwa katagera ku mazuru, ugahura n’abakubaza ku mbuga nkoranyambaga ku rukuta rwa polisi ngo ko kitwa agapfukamunwa, ariko ubundi kuki kajya ku mazuru, ni ukubyumva tugakomeza gusobanura.

Ikibazo rero uko kimeze ni uko hari abantu bake bafite imyumvire itumva amabwiriza, itumva uko ashyirwa mu bikorwa, itumva uburyo agenzurwa, bakwiye kumva ko kwirinda covid-19 uba uyirinze umuryango wawe, uba uyirinze n’abandi bantu muri rusange, akaba ariyo mpamvu twebwe tuvuga ngo buri muntu wese amenye ko amabwiriza ariho kugeza iki gihe ni wo muti, ni wo rukingo ruhari rwa Covid-19.

Tuvuge nko mu Rwanda, ibyemezo by’inama y’abaminisitiri bivuga ingamba zose, ibyemezo bya minisiteri y’ubuzima, ibyemezo bya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, amabwiriza ya RDB, amabwiriza ya RURA ajyanye no kwirinda icyorezo, ibyo byose iyo tubishyize hamwe nibyo dufata nk’umuti n’urukingo rwa Covid-19 ku baturarwanda, ni yo mpamvu tubasaba ngo nibatubabarire umuti bawunywe, nibatubabarire urwo rukingo barufate.

IGIHE : Turebye ku midugudu iri muri Guma mu Rugo muri Kigali n’i Rusizi, abaturage ho barimo kwitwara bate?

CP Kabera: Muri rusange abantu baritwara neza, ariko buriya iyo abantu bose baza kuba bumva kino cyorezo, umuntu akavuga ati ‘njye nibashyiraho amabwiriza ndayubahiriza’, inzego z’umutekano ntizakabaye zihari.

Rusizi mu Mirenge ine yemejwe ko bubahiriza gahunda ya Guma mu Rugo hariyo abapolisi uretse ko n’ubundi basanzweyo, ariko noneho by’umwihariko polisi yongereyeyo imbaraga kugira ngo koko iyo mirenge yubahirize gahunda ya guma mu rugo, kuko turabizi neza ko amasomo twabonye ubushize atubwira ko abantu badatinya kino cyorezo kimwe.

Ariko ni yo mpamvu tugenzura uko yubahirizwa aho tubonye abantu batayubahiriza tukabahatira kubahiriza ayo mabwiriza, tukabahatira kuguma mu rugo, tukababuza ko barenga imbibi zavuzwe. Birumvikana rero ko n’aha mu mujyi wa Kigali murabizi ko hari amabwiriza ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu yasohotse ashyira imidugudu itandatu muri gahunda ya Guma mu rugo, ine iri muri kicukiro indi ibiri iri muri Nyarugenge.

Nubwo muri Kigali hasanzwemo abapolisi bubahirizayo amabwiriza, bagenzura uburyo y’ubahirizwa muri rusange cyangwa mu gihugu cyose, ariko noneho aho hantu twahahaye umwihariko kugira ngo abantu bahari bumve ko bagomba kubahiriza ayo mabwiriza, bakubaha ingamba za leta yashyizeho.

IGIHE: Mu minsi ishize twumvise mu Ntara y’Iburasirazuba, muri kasho, abafungwa banduye Covid-19. Mwabashije kumenya aho haturutse?

CP Kabera : Twagira ngo tubwire abaturarwanda ko kiriya cyorezo nta mababa gifite ngo kiraguruka, nta maguru gifite ngo kiragenda, uburyo gishobora kugenda ni uko umuntu yacyandura akacyanduza abandi.

Kiriya cyorezo rero uko cyageze hariya murabizi neza ko kariya karere ari inzira y’urujya n’uruza rw’abantu cyangwa se rw’amakamyo cyane cyane ava mu gihugu duhana imbibi, bigaragara ko hari umuntu wanduye, akaza gukora ibyaha agafungwa, afunzwe aza kwanduza bagenzi be, Minisiteri y’ubuzima irapima bwa mbere haboneka abantu bake, abo bantu babashyira mu kato.

Icyakurikiyeho ni iriya mibare mwabonye, abantu bagize n’ubwoba baravuga bati noneho cya cyorezo kirakomeye, ubwo iyi mibare yaje twese bagiye kudushyira muri gahunda ya guma mu rugo, ariko icyo twavuga ni uko abantu bakwiye kubahiriza ingamba, bakumva ko bagomba kwirinda kugira ngo he kuzagira umuntu uzateza undi ikibazo.

Icya kabiri gikomeye cyane mu bukangurambaga mujya mwumva polisi ikora, nta bukangurambaga irakora buhamagarira abantu kujya muri kasho, bushishikariza abantu gukora ibyaha, cyangwa gukora amakosa ashobora gutuma bisanga bagiye muri kasho, urumva rero hari cya kintu cy’inshingano z’umuntu.

Uyanduriye mu rugo birumvikana kuko twagiye tubibona, ariko noneho ugiye no kuvuga uti ‘reka ndengeho no muri bino bihe nkore ibyaha, mu gihe turi kurwanya kino cyorezo’, ntekereza ko atari byo.

IGIHE: Mu minsi ishize umupolisi w’u Rwanda yishwe na COVID-19, kugeza ubu hari ingamba zihariye zafashwe mu kurinda abapolisi bari mu butumwa?

CP Kabera : Barumvira amabwiriza ajyanye n’akazi barimo, ariko nanone n’ajyanye no kwirinda kino cyorezo. Uwagize ibyago akandura kino cyorezo akaza kuza hano mu gihugu yazahaye akitaba Imana, ni ibyago nyine, dufite abapolisi benshi mu butumwa butandukanye, kugeza ubu icyo kibazo cyagaragaye ku mupolisi umwe.

Baririnda rero, ntekereza ko bizakomeza gutyo kandi inama bakazubahiriza kugira ngo bazakore ubutumwa barimo babusoze amahoro, bazagaruke mu gihugu.

IGIHE: Mu barimo gufasha mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVOD-19 mu gihugu, nta bagize ibyago byo kuhandurira?

CP Kabera : Polisi ukurikije akazi dukora dufite ibyago byo kwandura kuko iyo urebye inshingano zacu, zirimo kuba uhura n’abaturage urimo kugenzura ibijyanye n’aya mabwiriza, urimo kubakangurira kwirinda, kuba urimo gutanga ubutumwa hirya no hino n’aho uri mu butumwa.

Ni twebwe rero dufite ibyago bikomeye byo kuba wakwandura kino cyorezo, ariko ikintu gikomeye cyane ni uko icya mbere ubukangurambaga dutanga ni twebwe bugomba guheraho, tukamenya icyo gukora, ni ikintu gikomeye cyane kuko ntabwo wajya gukangurira abaturage uko bitwara, uburyo bagomba kwifata, uburyo bagomba kubahiriza amabwiriza wowe utayumvira.

Mu byo rero tubanza gukora, icya mbere ni icyo kwigisha abapolisi bacu uburyo bitwara, icya kabiri ni ugutanga ibikoresho byo kwirinda, udupfukamunwa, ndetse n’uburyo bagomba gufata ibyangombwa by’imodoka bakoresheje utumashini, guhana intera. Ariko n’iyo umupolisi yakwandura kuko ni umunyarwanda nk’abandi, abaganga baramukurikirana.

IGIHE : Muri iyi minsi Polisi y’u Rwanda ikoresha cyane imbuga nkoranyambaga. Hari icyo byazamuye mu buryo mutangamo serivisi?

CP Kabera: Ntabwo ntekereza ko twakwiha amanota tumaze kugira, wenda abari hanze ya polisi bareba ibyo ikora n’uburyo izo mbuga nkoranyambaga izikoresha bashobora kuba babivuga.

Ariko ntanze nk’urugero gusa kugira ngo turebe aho tugeze, ni uko kuva twatangiza ubu bukangurambaga bwa Ntabe Ari Njye, nyuma y’ukwezi ejo bundi twarebaga abantu babuhanahanye cyangwa se babuvuzeho, bageraga muri miliyoni eshanu [...]

Dutekereza ko ubutumwa bugera ahantu henshi, bugera kure, bugera kuri bose mu Rwanda bumva ubutumwa bwa polisi. Ahubwo ngira ngo gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amabwiriza bikagora umuntu ku giti cye, si muri rusange. Kubyumva ni kimwe, kumva atinze ni ikindi, ariko noneho kubishyira mu bikorwa uko byakabaye bikagora umuntu ku gite cye.

IGIHE : Tugarutse kuri ubwo bukangurambaga bwa Ntabe Ari Njye, ni ubuhe butumwa bw’ingenzi mwifuza gutanga?

CP Kabera : Tubitangiza twaravugaga ngo buri munyarwanda wese avuge ngo ntabe ari njye, niba muri mu muryango musohotse mugiye mu kazi, buri umwe avuge ati ntabe ari njye, icyo gihe iyo mugarutse mu rugo atari wowe wagize uruhare mu kwandura, mugaruka muri bazima.

Reba rero buri munyarwanda wese ujya kuva mu rugo, ujya kujya muri bus, ujya kujya kuri moto, ujya kujya gucuruza, ujya kuva mu ntara imwe ajya mu yindi avuga ngo ntabe ari njye, urumva ukuntu abantu bagenda bafite izongamba zo kwirinda.

Ujya guhinga, uragira amatungo, akavuga ngo ntabe arinjye uba intandaro yo kwandura no kwanduza cyangwa gukwirakwiza iki cyorezo, urumva ko noneho inshingano zaba ari iz’umuntu ku giti cye.

Niho twumva ko hari ikibazo, buri muntu wese yirinde ku giti cye, nibinagenda gutyo n’ayo mabwiriza azayubahiriza ijana ku ijana, ni ukuvuga ngo azaba yemeye ko ariya mabwiriza ari umuti, azaba yemeye ko ariya mabwiriza ari urukingo, urumva no kugenzura iyibahirizwa ryayo bizatworohera mu gihe umuntu azaba yabigize ibye.

IGIHE : Mu gihe twizihiza imyaka 26 yo Kwihobora, ni ibihe by’ingenzi polisi yishimira imaze kugeraho?

CP Kabera: Icya mbere ntekereza ko mu myaka polisi imaze, muri iyi myaka 26 ishize, Polisi igiyeho hashize imyaka 20, rero ni urugendo narwo rutari rugufi cyangwa rutari ruto, ntekereza ko habayeho gukura, ikagenda yubaka ubushobozi mu rwego rw’umubare w’abapolisi, ikagenda yubaka ubushobozi mu rwego rw’ibikoresho, ikagenda yubaka n’ubumenyi mu rwego rwo kwihugura, ikagenda yubaka ubushobozi mu rwego rwo kugaba amashami hirya no hino. Icyo kiragaragara, ngira ngo mukanya twavugaga ko hari abapolisi ibari mu butumwa hanze.

Icyo twavuga rero ni uko n’ubu urugendo ruracyakomeje, kimwe n’urwo Kwibohora kuko ni urugendo na polisi nayo irakomeje kandi imaze kugera kuri byinshi, Abanyarwanda nibo bakwiye kubireba bakurikije inshingano ikora n’uburyo ikora za serivisi zitandukanye itanga, uburyo zagiye zihinduka, kandi n’ubu zikiyongera ntekereza ko hari ibyo tumaze kugeraho kandi bigaragara n’ubwo bikiyongera.

IGIHE: Ni ubuhe butumwa muha Abanyarwanda muri ibi bihe?

CP Kabera: Ubutumwa ni uko twasaba abanyarwanda ko mu by’ukuri bakomeza gukorana na polisi cyane cyane muri ibi bihe turimo mu rwego rwo kwirinda kino cyorezo, ariko noneho muri rusange mu rwego rwo kugira ngo turwanye ibyaha batanga amakuru.

Ibindi polisi izakomeza itange izo serivisi, yubake ubushobozi, uko igihugu nacyo kigenda cyubaka ubushobozi niko polisi nayo buyigeraho, kugira ngo tunoze serivisi tubaha, tunoze inshingano, twubake ubushobozi kurusha ubwo dufite ubu, bijyana nanone n’ibihe turimo, uko ibihe bigenda bihinduka niko n’ibyaha bihinduka, niko uburyo babikora buhinduka, niko amayeri ahinduka.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Abapolisi barimo gutanga umusanzu mu kubahiriza Guma mu Rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .