Ku mugoroba w’ejo ku wa Mbere, nibwo Bizimana, yaguye mu mpanuka yabereye ku Kamonyi nyuma y’uko yari avuye muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye gufata ikanzu yari kuzambara mu muhango wo gusoza amasomo ye uzaba kuri uyu wa Gatanu.
Kaminuza y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yemeje ko Bizimana Pierre, yapfiriye mu mpanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi avuye gufata ikanzu yari kuzambara mu muhango wo gusoza Kaminuza (Graduation).
Kuwa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo 2019, nibwo hateganyijwe ibirori byo kurangiza kaminuza uzabera mu Karere ka Huye ahari ishami rya Kaminuza y’u Rwanda.


TANGA IGITEKEREZO