Umunyeshuri wa IPRC Gishari yakoze porogaramu izafasha mu gutanga amakuru y’ahari kubera icyaha

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 16 Ugushyingo 2019 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Jambo Christian wiga mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro, IPRC Gishari, yakoze porogaramu izajya yorohereza abanyarwanda mu gutanga amakuru kuri Polisi na RIB, y’ahari kubera ibyaha mu buryo buboroheye nta kiguzi basabwe.

Iyi porogaramu yayigaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo, ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wa siyansi wizihirijwe mu Karere ka Rwamagana mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro, IPRC Gishari, ahamurikiwe bimwe mu bikorwa bitandukanye by’urubyiruko rwiga siyansi.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Siyansi umaze imyaka 20 wemejwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rigamije guteza imbere ubumenyi n’umuco (UNESCO), watangiye kwizihizwa mu 2002, naho mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu 2009.

Jambo yavuze ko yakoze iyi porogaramu kugira ngo afashe abanyarwanda kurwanya ibyaha batanga amakuru mu buryo bwihuse kandi budasaba amafaranga.

Yagize ati “Nararebye nsanga hari ikibazo cy’uko umuturage abona nk’ahantu hari gukorerwa icyaha runaka akabura uko yatanga amakuru ku nzego z’umutekano vuba vuba kandi we ntamenyekane, usanga uburyo busanzwe iyo atanze amakuru Polisi cyangwa RIB ziramukurikirana zikamubaza neza ibyabaye nyamara ugasanga hari abatabikunda niyo babonye ahabera ibyaha bahitamo kureka kubivuga.”

“Nk’umunyeshuri wiga muri Kaminuza rero nakoze uburyo bwakwifashishwa ku banyarwanda bakoresha telefone hatabayeho izindi nkurikizi, iyi porogaramu isaba gusa kuba nayishyira muri telefone y’umuntu ubundi agatangira kuyikoresha ntakindi kiguzi bakwaka.”

Jambo yavuze ko iyo umaze kohereza ubutumwa buhita bugera kuri Polisi na RIB icyarimwe noneho bakabona ahantu habereye ikibazo runaka ubundi bagatabara.

Icyerekezo cy’iyi porogaramu

Jambo avuga ko hamwe mu hantu yiteze kungukira kuri iyi porogaramu harimo kukuyigurisha mu nzego z’umutekano ndetse no mu gukomeza kuyikurikirana agenzura imikorere yayo.

Ati “Ubu nayihaye Polisi bari kuyisuzuma ngo barebe niba twayishyira muri telefone zose z’abanyarwanda, nibamara kuyemera nzayibagurisha ikindi urumva nibayemera nzahita mpinduka nk’umukozi wa Polisi na RIB njye mbafasha mu kuyigenzura nigira n’akabazo nkakore, ikindi nzaba ntanze umusanzu mu gutuma twirindira umutekano.”

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi Dr Isaac Munyakazi, yavuze ko bishimiye cyane uburyo abanyeshuri bari kubyaza umusaruro amasomo bahabwa bavumbura bimwe mu bintu bitanga ibisubizo ku muryango nyarwanda.

Yagize ati “Hari byinshi abana bagenda bavumbura bitewe n’amasomo tubigisha, ibyinshi bavumbura ni ibigenda bikemura ibibazo biri mu muryango nyarwanda, icyo rero tubafasha ni ugukomeza kwagura ibikorwa byabo kugira ngo bisakare mu gihugu cyose abandi tubone ibyo bakoze byagirira igihugu akamaro tubafashe kubigeza ku isoko dushishikariza n’abanyarwanda kubyitabira.”

Dr Munyakazi yijeje abari kuvumbura udushya hirya no hino ko mu gihe babibamenyekanishijeho bitazigera bizima ahubwo bazabafasha mu kubimenyekanisha biciye mu kigega cyashyizweho gishinzwe kubafasha.

Yongeyeho ati “Uburezi turiho dutanga uyu munsi, ni ubufasha abana tubuha kutajya ku isoko ngo batangire gushaka akazi ahubwo turifuza ko abenshi bazajya bajya ku isoko barateguye neza icyo bagiye kwikorera.”

Munyakazi yanavuze ko kuri ubu amashuri y’ubumenyingiro arimo gushyirwamo ubushobozi n’ibikoresho bihagije kugira ngo 2024 izasange abanyeshuri bagera kuri 60% biga mu mashuri ajyanye n’ubumenyingiro.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ubumenyi umusemburo w’amahoro n’iterambere rirambye kandi ubumenyi bufunguriye bose nta numwe usigaye inyuma.”

Abanyeshuri biga siyansi hirya no hino mu gihugu bamuritse udushya bahanze
Jambo Christian asobanura porogaramu yakoze
Umunyamabanga wa Leta Dr Munyakazi yavuze ko u Rwanda rutazahwema gushyigikira gahunda yo guhanga udushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .