Umunyemari Nkubili yatakambiye Urukiko asaba kurekurwa by’agateganyo kubera ko arembye

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Umunyemari Nkubili Alfred uregwa guhombya leta miliyari zisaga 2 Frw muri gahunda yo gukwirakwiza ifumbire mvaruganda, yasabye Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kumurekura akaburana ari hanze, kubera impamvu z’uburwayi.

Nkubili akurikiranyweho ibyaha byo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano no guhisha ibyakoreshejwe icyaha.

Miliyari 2 Frw ashinjwa ngo yazinyereje ahimba imikono yerekana ko hari abantu yahaye ifumbire batishyuye, ngo ashyiraho n’abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa, Nkubili yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa ndetse avuga ko ifungwa rye rikomoka ku kuba yarashatse kubaza iby’uburiganya bwabayeho mu isoko ryo gutanga no gutumiza ifumbire ryatanzwe na Minagri mu 2014 akaritsindira ariko ntarihabwe.

Icyo gihe yanditse agaragaza ko atanyuzwe n’uburyo ryatanzwe asanga ‘uwo arega ariwe aregera’.

Ngo mu isoko yari yagaragaje ibiciro bito kandi yubahiriza ibyo risaba ariko rihabwa uwatanze ibiciro biri hejuru.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwemeje ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko we asaba kurekurwa agaragaza ko afite uburwayi bukomeye.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2020, yasubiye imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruri i Rusororo aburana ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ni iburanisha ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype. Mu rukiko harimo abiganjemo abo mu muryango w’uregwa.

Nkubili Alfred yasabye urukiko ko rwamurekura agakurikiranwa ari hanze akajya kwivuza kuko kuva yafatwa afite uburwayi kandi akeneye kwitabwaho.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Nkubili aramutse arekuwe yakotsa igitutu abatangabuhamya, akaba yanasibanganya ibimenyetso.

Indi ngingo bwashingiyeho busaba ko Nkubili akomeza gufungwa ni uko bukemanga ingwate yatanze ngo arekurwe.

Abunganizi ba Nkubili bagaragaje ko umukiliya wabo akwiye kurekurwa kuko iperereza ryakozwe kandi n’urubanza rukaba rugiye kuburanwa mu mizi.

Rutagengwa Jean Damascène yasobanuye ko Ubushinjacyaha bufite ikibazo ku bishingizi batanzwe nyamara ingwate iruta amafaranga uregwa akurikiranyweho.

Ati "Amafaranga yatanzwe arenga miliyari 2,5Frw. Hari urundi rubanza rw’uwitwa Amoni narwo byarabaye. Nkubili ko arembye kuki atarekurwa?"

Me Rutagengwa yagaragaje ko Nkubili w’imyaka 69 yunganira, afite ingwate yatanga akarekuwa.

Nkubili yagaragaje abantu bane b’inyangamugayo bamwishingira n’umutungo wa miliyari zirenga 7 Frw bari bagaragarije Ubushinjacyaha n’ingwate ya miliyoni 55 Frw yatanze mu Bugenzacyaha.

Nkubili avuga ko nubwo afunze ukuri kuzajya ahaboneka. Yabajije uburyo abatangabuhamya bavugwa muri dosiye ye bashatse kubutanga nyuma y’imyaka icyenda icyaha aregwa kibaye.

Ati “Ukuri muzakubona. Njye natanze igiciro gito ngo igihugu cyunguke. Ndashaka kurekurwa, sinshaka gusazira muri gereza.’’

Undi mwavoka yavuze ko Ubushinjacyaha buvuga ko agaciro k’imitungo itagaragara neza kuko yatangiwe ingwate nyamara karagarajwe mu ikoranabuhanga.

Abavoka ba Nkubili bagaragaza ko batumva impamvu Ubushinjacyaha bushingiraho buvuga ko bugikora iperereza.

Umwe ati "Ni iyihe ngingo bashingiraho bagaragaza ko iperereza rizakorwa ubuziraherezo? Niba Ubushinjacyaha buvuga ko iperereza rizakomeza gukorwa ni irihe? Ese urubanza ntabwo barwiteguye.”

Nkubili ari muri ba rwiyemezamirimo 12, barimo icyenda bamaze gufatwa, bakurikiranyweho miliyari 9 Frw zari zigenewe kugeza ifumbire ku bahinzi zitakoreshejwe uko bikwiye.

Yaburanye agaragaza ko atazi icyihishe inyuma y’ifungwa rye kuko umwenda ashinjwa yawuhanaguweho na MINAGRI mu 2013 ndetse n’amasezerano y’impande zombi n’Uturere yavugaga ko yishyura Minagri abaturage bamaze kwishyura, batakwishyura bikabazwa akarere. Hari kandi no kuba aregwa wenyine kandi yari amasezerano y’ubufatanye yagombye gufatanya n’izindi mpande kubazwa ibitagenze neza.

Urukiko nyuma yo kumva impande zombi, rwanzuye ko urubanza ruzasomwa tariki 5 Ugushyingo 2020, saa Munani.

Nkubili Alfred yasabye Urukiko kurekurwa kubera ko arembye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .