Umunyemari Nkubili Alfred yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Kanama 2020 saa 05:55
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwemeje ko umunyemari Nkubili Alfred ukurikiranyweho ibyaha byo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano no guhisha ibyakoreshejwe icyaha afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Ibyaha Nkubili Alfred aregwa bivugwa ko yabikoze ubwo yari akiri mu bageza ifumbire ku bahinzi b’ibigori bo mu turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba.

Nkubiri Alfred yaburanye ku wa 6 Kanama 2020 ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bumushinja ibyaha bitatu birimo icy’ubuhemu, icyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano no guhisha ibyakoreshejwe icyaha.

Mu isomwa ry’umwanzuro kuri iryo buranisha ryabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Kanama 2020, Umucamanza yavuze ko icyaha cy’ubuhemu yagihanaguweho kubera ko cyashaje ariko akomeza gukurikiranwaho ibyaha bibiri bisigaye afunze.

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa, Nkubili yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa ndetse avuga ko ifungwa rye rikomoka ku kuba yarashatse kubaza iby’uburiganya bwabayeho mu isoko ryo gutanga no gutumiza ifumbire ryatanzwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu 2014 akaritsindira ariko ntarihabwe, yakwandika agaragaza ko atanyuzwe n’uburyo ryatanzwe agasanga ‘uwo arega ariwe aregera’.

Ngo mu isoko yari yagaragaje ibiciro bito kandi yubahiriza ibyo risaba ariko rihabwa uwatanze ibiciro biri hejuru.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko icyaha akekwaho gifite ibihano biremereye, hari impungenge ko yatoroka ubutabera n’igihe bumukeneye ntibumubone, akaba yakotsa igitutu abatangabuhamya ndetse akabangamira iperereza riri gukorwa ku bivugwa ko hari abahawe ifumbire batarayihawe cyangwa bafite imyenda.

Icyo gihe bwabihereyeho bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, akaba aribyo urukiko rwashingiyeho.

Abunganizi basabye ko umukiliya wabo yaburana adafunze, akagira abishingizi n’ingwate. Bagaragaje abantu bane b’inyangamugayo bamwishingira n’umutungo wa miliyari zirenga 7 Frw bari bagaragarije Ubushinjacyaha ndetse n’ingwate ya miliyoni 55 Frw yatanze mu Bugenzacyaha.

Inkuru wasoma: Umunyemari Nkubili Alfred yahakanye ibyaha byose aregwa, agaragaza intandaro y’ifungwa rye

Alfred Nkubili yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .