Umunyemari Nkubili Alfred yahakanye ibyaha byose aregwa, agaragaza intandaro y’ifungwa rye

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 6 Kanama 2020 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

Umunyemari Nkubili Alfred uregwa kunyereza miliyari zisaga 2 Frw muri gahunda ya leta ya Nkunganire, yahakanye ibyo akekwaho, agaragaza ko ifungwa rye rifitanye isano n’isoko ryo gutanga no gutumiza ifumbire ryatanzwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu 2014 akaritsindira ariko ntarihabwe, yakwandika agaragaza ko atanyuzwe n’uburyo ryatanzwe agasanga ‘uwo arega ariwe aregera’.

Kuri uyu wa 6 Kanama 2020 urubanza rwa Nkubili Alfred rwakomeje haburanwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ni iburanisha ryari ryasubitswe ku wa 30 Nyakanga kubera impamvu z’uburwayi n’ibimenyetso bishya Ubushinjacyaha bwari bashyize mu ikoranabuhanga muri icyo gitondo bitari byizweho neza n’uregwa.

Nkubili, Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bitatu birimo; ubuhemu, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano no guhisha ibyakoreshejwe icyaha. Miliyari 2 frw ashinjwa ngo yazinyereje ahimba imikono yerekana ko hari abantu yahaye ifumbire batishyuye, ngo ashyiraho n’abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Iby’iyo fumbire bikomoka kuri gahunda ya Leta ya Nkunganire yo guteza imbere ubuhinzi yashyizweho mu 2007. Mu 2009 yaje gushyirwamo ba rwiyemezamirimo bahabwaga ifumbire na Minagri ku ideni bakayigeza ku baturage, bakayishyura bejeje hanyuma ba rwiyemezamirimo nabo bakagaruka kwishyura Minagri bakuyeho ayo bakoresheje.

Aho niho Nkubili binyuze mu Kigo cye cya ENAS yinjiyemo atangira ageza ifumbire ku bahinzi b’ibigori mu Karere ka Kirehe.

-  Uko Iburanisha ryagenze

Nkubili yatangiye agaragaza intege nke z’umubiri kubera uburwayi afite byatumye asaba Perezida w’urukiko ko yaburana yicaye, arabimwemerera.

Yahise amubaza niba yiteguye kuburana undi avuga ko yiteguye. Mu cyumba cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo harimo umwunganizi wa Nkubili umwe, n’abo mu muryango mu gihe we n’undi mwavoka bari ku Cyicaro cya Polisi i Remera aho baburaniye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iburanisha ry’uyu munsi ryaranzwe no kwerekana ko Nkubili Alfred atazi icyihishe inyuma y’ifungwa rye kuko umwenda ashinjwa yawuhanaguweho na MINAGRI mu 2013 ndetse n’amasezerano yagiranaga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, n’Uturere yavugaga ko yishyura Minagri abaturage bamaze kwishyura, batakwishyura bikabazwa Akarere. Hari kandi no kuba aregwa wenyine kandi yari amasezerano y’ubufatanye yagombye gufatanya n’izindi mpande kubazwa ibitagenze neza.

Ubushinjacya bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo bwatangiye busobanura icyaha ku kindi.

Bwavuze ko ’ubuhemu’ bugaragazwa nuko hari amasezerano hagati ya Nkubili na Minagri yo kugeza ifumbire mu baturage ariko hakaba hari abagaragajwe muri raporo ko babonye ifumbire kandi itarabagezeho.

Ku cyo ‘guhimba no gukoresha Inyandiko mpimbano’, Ubushinjacyaha bugaragaza hari abantu 108 bahimbiwe ko bahawe ifumbire ntibishyure hagamijwe ko Minagri ibasonera hanyuma amafaranga akajya mu mufuka wa Nkubili.

Icyo guhisha ‘ibintu byakoreshejwe icyaha’ ngo habayeho guhisha zimwe mu ntonde kugira ngo atagaragaza icyaha, aho hari ahagaragaye kopi umwimerere ukabura.

Nkubili n’abunganizi be bagarutse ku masezerano yose bagiranye na Minagri, abahinzi n’uturere kuva atangiye gukwirakwiza ifumbire mu 2009, 2010, 2011 na 2012. Ni amasezerano muri rusange yose ahurira ku kuba rwiyemezamirimo yishyura ari uko umuhinzi yishyuye kandi kutishyura k’umuhinzi bikabazwa Akarere.

Mu 2010 ngo nibwo we ubwe yagiranye n’abahinzi amasezerano ariko n’ubundi kwishyura birananirana kuko hari abibwiraga ko ari inkunga leta yabihereye. Icyo gihe ngo yagiye kubibaza muri Minagri ariko imubuza kujya kurega abaturage ahubwo imwongera amasezerano.

Icyo gihe cyose ngo uwo bahaga ifumbire yabaga afite nimero imuranga yavuye muri Minagri.

Mu 2011 ngo abahinzi bagize izuba ryinshi ntibeza ndetse leta iza no kubatunga kubera inzara. Imirenge icyenda yabuze ubwishyu irasonerwa naho itatu yishyuye, ahabwa MINAGRI. Icyo gihe abaturage barasonewe na we bamubwira ko ay’ubwikorezi azayasubizwa.

Muri uwo mwaka habaye inama ku rwego rw’intara bamusaba ko yajya kugeza ifumbire no mu tundi turere, kuri Kirehe yongeraho utundi dutandatu two mu Ntara y’Iburasirazuba. Icyo gihe buri karere nabwo kishingiye abahinzi.

Kubera ikibazo cyo kutishyura Minagri, Nkubili n’uturere bakoze inama maze uturere duhabwa igihe ntarengwa cyo kwishyura ariko nabwo ntibyubahirizwa.

Minagri yakuriyeho Nkubili umwenda mu 2013

Kubera ko rwiyemezamirimo wafashe ifumbire yagombaga kwishyura ari uko abahinzi bishyuye, kandi hakaba hari abatarishyuye uko bikwiye, Nkubili yaje kugeramo umwenda w’asaga miliyari 1.6 Frw.

Abunganira Nkubili bavuze ko mu 2013 Minagri yamukuriyeho uwo mwenda mu ibaruwa yandikiwe n’Umunyamabanga wa Leta isubiza iyo bari banditse babisaba.

Yavugaga ko Minisiteri ishingiye ku kuba abaturage nta bushobozi bafite bwo kwishyura ifumbire bagurijwe mu myaka ishize, mu bitabo ahanaguweho umwenda w’ifumbire yajyanye mu Turere twa Kirehe, Ngoma, Kayonza, Gatsibo, Rwamagana na Nyagatare.

Iyo baruwa yavugaga ko ahubwo azakomeza gufatanya n’uturere kwishyuza abaturage, ubu bakaba bibaza ukuntu ari kuregwa uwo mwenda. Ikindi ngo iyo baruwa yavugaga ko ari umwenda w’asaga miliyari 1.6 Frw ubu akaba aregwa asaga miliyari 2.3 Frw.

Banavuze kandi ko iyo Nkubili aba umuhemu atari kumara iyo myaka yose ahabwa amasezerano kandi n’abaturage batishyura.

Ubushinjacyaha bwafashe ijambo buvuga ko butarega Nkubili kutubahiriza amasezerano ahubwo bumukekaho ibyagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ryayo bityo ko habaho gutandukanya umwenda n’ibikorwa bigize icyaha.

Nkubili n’abunganizi be basabye ko urubanza rwe rwashingira ku masezerano kuko impamvu igira inkomoko ndetse akagararizwa n’intonde bamushinja zivuga ko yahimbye imikono.

Nkubili yavuze ko hakwiye kurebwa ku masezerano y’impande zombi. Ati ‘‘Kuki badashaka kureba ku masezerano’’. Yabifashe nko kuyobya ubutabera asaba ko hakurikizwa amasezerano.

Abunganizi be bagaragaje ko mu buhamya Ubushinjacyaha bwakoresheje harimo ibitumvikana harimo ubw’abahinzi bo mu 2016 na 2017 kandi icyo gihe Nkubili yari atagikorana na MINAGRI.

Harimo kandi ngo uwagaragaje ko yahawe ibilo 50 ariko asangwaho 20 ku rutonde, ibyo nabyo bikaba urujijo kuko uregwa atigeze ahabwa izo ntonde nk’uko uburenganzira bw’uwiregura buteganywa n’Itegeko Nshinga bubimwemerera.

Yavuze ko nubwo Ubushinjacyaha bwumvikanisha ko ifumbire yose yayinyereje ariko iyo abahinzi bishyuye, ubwishyu yabushyikirije Minagri.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko icyaha akekwaho gifite ibihano biremereye, hari impungenge ko yatoroka ubutabera n’igihe ubutabera bumukeneye ntibumubone, akaba yakotsa igitutu abatangabuhamya ndetse akabangamira iperereza riri gukorwa ku bivugwa ko hari abahawe ifumbire batarayihawe cyangwa bafite imyenda. Bubiheraho bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Abunganizi basabye ko umukiliya wabo yaburana adafunze, akagira abishingizi n’ingwate. Bagaragaje abantu bane b’inyangamugayo bamwishingira n’umutungo wa miliyari zirenga 7 Frw bamaze kugaragariza Ubushinjacyaha ndetse n’ingwate ya miliyoni 55 Frw yatanze mu bugenzacyaha.

Indi mpamvu ikomeye ngo iy’uburwayi kuko amaze kujya mu bitaro inshuro eshatu, aho afungiwe nubwo Ubushinjacyaha bwabigaramye buvuga ko atazabura ubuvuzi aho afungiye.

Abunganizi ba Nkubiri ntibahwemye kugaragaza ko bashidikanya ku batangabuhamya Ubushinjacyaha buvuga kuko ngo butabagaragaza mu ikoranabuhanga bahuriyeho.

Ibibazo Umucamanza yabajije Ubushinjacyaha birimo icy’amafaranga Nkubili aregwa agenda ahinduka n’ibyerekeye abatangabuhamya, bwavuze ko byavugwaho mu iburanisha ry’urubanza mu mizi.

Iburanisha rigeze ku musozo nibwo Nkubili yatse ijambo avuga ko intandaro yo gufungwa kwe ari isoko Minagri yatanze mu 2014 ryo gutumiza no kugeza ifumbire ku bahinzi ntirinyure mu mucyo ariko ngo yajya kurega agasanga ‘uwo arega ariwe aregera’. Ngo mu isoko yari yagaragaje ibiciro bito kandi yubahiriza ibyo risaba ariko rihabwa uwatanze ibiciro biri hejuru

Umunyemari Nkubili ari muri ba rwiyemezamirimo 12, barimo icyenda bamaze gufatwa, bakurikiranyweho miliyari 9 Frw zari zigenewe kugeza ifumbire ku bahinzi zitakoreshejwe uko bikwiye.

Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa rya Nkubili uzasomwa ku wa 11 Kanama 2020 saa Kumi zuzuye.

Umunyemari Nkubili Alfred yahakanye ibyaha byose aregwa bifitanye isano n'ibyaha birimo ubuhemu, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano no guhisha ibyakoreshejwe icyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .