00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyemari Gahunde Jean uzwi nka ‘Gaposho’ yatawe muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2021 saa 07:06
Yasuwe :
0 0

Umunyemari Gahunde Jean uzwi nka ‘Gaposho’ yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu gihe hari gukurikiranwa ikibazo cy’imbwa ze bivugwa ko zisagarira ndetse zikarya abaturanyi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Remera.

Ati “Nibyo Gahunde uzwi ku izina rya Gaposho, RIB yamufunze mu gihe igikurikirana uruhare rwe mu kibazo cy’ imbwa ze zimaze kurya abantu bane batandukanye. afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera. Ibizava mu iperereza tuzabibamenyesha.”

Ku wa 23 Nzeri 2021, nibwo imbwa za Gaposho zariye umuturanyi we usanzwe uba no mudugudu wamwitiriwe uzwi nko kwa ‘Gaposho’ uherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero, Umudugudu wa Rwinyana.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo abakozi ba RIB bagiye muri uyu mudugudu gukora iperereza kuri iki kibazo.

Uyu muturage yavuze ko yariwe n’imbwa za Gaposho ubwo yari asohotse agiye muri siporo. Ageze mu marembo imbwa ebyiri z’uyu mugabo ngo zaramusatiriye zimuruma ku kaguru k’imoso.

Yavuze ko izi mbwa yazikijijwe n’undi muturanyi wabo, ubundi agezwa ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Umugore w’uyu mugabo warumwe n’imbwa, yavuze ko iri sanganya rikimara kuba yahise ahamagarwa kuri telefone, na we agerageza guhamagara Gaposho anamwoherereza ubutumwa ariko uyu mugabo ntiyamusubiza.

Uyu mugore ngo yaje kunyura ku muturanyi wabo kugira ngo amufashe kubwira Gaposho ibyo imbwa ze zakoze anabahe ibyangombwa byemeza ko zakingiwe kuko byari bikenewe na muganga. Mu gusubiza uyu muturanyi, ngo Gaposho mu burakari bwinshi yavuze ko atari we wenyine utunze imbwa ndetse agaragaza ko atumva impamvu ibyabaye biri kugerekwa ku mbwa ze.

Nyuma y’impaka ndende ngo Gaposho yaje kwemera gutanga ibi byangombwa byemeza ko imbwa ze zakingiwe ariko ngo ntiyagaragaza ukwicuza cyangwa gusaba imbabazi ku bw’amakosa yakozwe n’imbwa ze.

Abaturanyi ba Gaposho bagaragaje ko mu bihe bitandukanye bagiye baribwa n’imbwa z’uyu mugabo ariko bamwegera akagaragaza kutumva ikibazo cyabo. Ndetse ngo hari nubwo yanze gutanga icyangombwa cy’uko zakingiwe kugira ngo uwo zari zarumye avurwe.

Bavuze ko imbwa z’uyu mugabo ziteje ikibazo muri aka gace batuyemo, basaba inzego bireba kugira icyo zibikoraho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’imbwa zirya abantu, ari ikibazo cy’umutekano muke bityo ko aho bibaye, bakwiriye kwihutira kumenyesha Polisi ako kanya.

Ati "Ni ikibazo cy’umutekano, abo bibayeho bagomba kukigeza kuri Polisi byihutirwa. Imbwa ikuriye, hamagara Polisi, ntabwo ari ikibazo gikwiriye kurangirira ku muyobozi w’umudugudu gusa."

CP Kabera yibukije kandi abantu batunze imbwa, kubahiriza amategeko abigena, kuko yabafasha kwirinda ibibazo zishobora guteza.

Ati "Abazitunze bakwiriye kureba amabwiriza abigena, atuma zitazerera."

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko buri mbwa yambikwa umushumi ufungirwaho umudari ufite inomero. Umuntu wese utunze imbwa agomba kuyikingiza indwara y’ibisazi rimwe buri mwaka kandi ko aba agomba kubimenyesha Ubuyobozi bwa Polisi bumwegereye.

Ni mu gihe mu rugo rwe aba agomba kugira inzu yihariye iyo mbwa ibamo kugira ngo itazigera isohoka ikajya kuzerera. Uhuye n’iki kibazo, yitabaza nimero ya Polisi itishyurwa ya 112.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .