00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwandakazi wakorerwaga ihohoterwa muri Oman yegejejwe i Kigali

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 20 Mutarama 2023 saa 10:02
Yasuwe :

Umugore w’umunyarwandakazi wari umaze igihe yaraheze muri Oman, yafashijwe kugera i Kigali.

Uyu mugore aherutse kumvikana mu itangazamakuru avuga ko akorerwa ihohoterwa muri icyo gihugu, bityo yifuza kugaruka mu gihugu.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Alfred Kalisa yavuze ko bamaze kumenya amakuru y’uwo mugore waheze muri Oman, yagerageje kumuvugisha kugira ngo imenye ikibazo afite.

Bafatanyije n’inzego zibishinzwe muri Oman, bamenye umukoresha we asabwa kumwishyurira itike imugarura mu Rwanda.

Ati “Umukoresha we yaje kumwishyurira itike imugarura mu Rwanda. Yageze mu Rwanda kuwa 17 Mutarama 2022.”

Ambasaderi Kalisa yasabye Abanyarwanda kwirinda gushukwa n’amafaranga, mu giha batabanje gusesengura ngo bamenye ibibi n’ibyiza by’akazi.

Ati “Ubutumwa ni ugusaba urubyiruko kudashukwa n’amafaranga kuko akazi ko mu rugo ni kamwe ku Isi yose , ntigahemba neza kandi nta mategeko asesuye ahana abakoresha iyo habaye itoteza , kunaniza n’ibindi.”

Yakomeje agira ati “Ku miryango ifite abavandimwe bakora iyo mirimo mu miryango barasabwa gusaba abavandimwe babo gutaha kuko ya nyungu y’amafaranga menshi yo gufasha umuryango wasigaye mu Rwanda itabaho ahubwo ari amasaha maremare y’akazi n’umushahara udashobora no kwishyura itike igusubiza iwanyu.”

Bivugwa ko kuri ubu ari kwitabwaho muri Isange One Stop Center.

Uyu mugore (ibumoso) yagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .