00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Naomi Schiff wahaye ikiganiro Perezida Kagame mu birori bya FIA

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 December 2024 saa 11:40
Yasuwe :

Benshi mu bakurikiye ibirori bya ‘FIA Awards 2024’ babonye umugore wari warimbye ikanzu nziza y’umweru afite ‘microphone’ iriho ibirango bya FIA, maze ubwo Perezida Paul Kagame yinjiraga ahabereye ibi birori bagirana ikiganiro kigufi.

Benshi mu babonye uyu mugore ntabwo bamenye uwo ari we, ibyatumye muri iyi nkuru twifuza kubasobanurira byinshi kuri uyu Munyarwandakazi umaze kuba ikimenyabose mu itangazamakuru ryibanda ku mukino wo gutwara imodoka yanakinnye.

Naomi Schiff ni Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bubiri, ubw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi. Yavukiye mu Bubiligi, akurira muri Afurika y’Epfo ariko ubu aba mu Bwongereza.

Naomi wavutse tariki 18 Gicurasi 1994, amaze kwandika amateka mu mukino wo gusiganwa ku modoka kuva mu mwaka wa 2010.

Yakinnye mu marushanwa ya Southern African Formula Volkswagen, akina muri Clio Cup China Series, KTM X-Bow GT4 ndetse kuva mu mwaka wa 2019 ari gukina muri W Series.

Mu mwaka wa 2020 yagizwe umwe mu bashinzwe imenyekanishabikorwa mu isiganwa ry’abagore ry’utumodoka duto dutwarwa n’umuntu umwe ‘single-seater racing’ ryitwa ‘W-Series’.

Mu 2022 uyu mugore yatangiye gukina umukino wo gusiganwa ku modoka awufatanya no gukora itangazamakuru yatangiriye muri Sky Sports.

Nyuma y’umwaka umwe gusa, Naomi Schiff yaje guhabwa akazi muri Canal+.

Muri Nzeri 2024, nibwo Naomi Schiff yarushinze na Alexandre Dedieu bari bamaze igihe bakundana.

Naomi Schiff wahaye ikiganiro Perezida Kagame ni umunyarwandakazi wavukiye mu Bubiligi icyakora aza gukurira muri Afurika y'Epfo
Uretse kuba Umunyamakuru, Naomi Schiff yanabaye umukinnyi wo gusiganwa ku modoka
Naomi Schiff ni umwe mu bagore bubashywe mu mukino wo gutwara imodoka
Aha Naomi Schiff yaganiraga na Steve Harvey nawe wari witabiriye ibirori bya FIA
Naomi Schiff yafatanye ifoto na Kalimpinya Queen uri kugerageza gutera ikirenga mu cye
Naomi Schiff azwi cyane nk'umunyamakuru wa SKY Sports
Kuva mu 2023, Naomi Schiff yinjiye muri Canal+ nk'umunyamakuru wibanda ku mukino wo gutwara imodoka
Aha Naomi Schiff yarimo aganira na Lewis Hamilton
Naomi Schiff yakinnye umukino wo gutwara imodoka mbere y'uko yinjira mu itangazamakuru ryo kuwusesengura
Mu 2022, Naomi Schiff yatumiwe mu muhango wo Kwita izina abana b'ingagi
Naomi Schiff yatangiye umukino wo gutwara imodoka akiri umwana muto
Mu 2024, Naomi Schiff yakoze ubukwe na Alexandre Dedieu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .