00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda yatorewe kujya mu nama y’ubuyobozi ya Transparency International ku rwego rw’Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 November 2024 saa 09:21
Yasuwe :

Umunyarwanda Apollinaire Mupiganyi, usanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International ishami ry’u Rwanda yatorewe kuba umwe bagize inama y’ubuyobozi y’uyu muryango ku rwego rw’Isi.

Amatora yabaye ku Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, mu nama yahuje abagize uyu muryango urwanya ruswa n’akarengane, ukaba usanzwe ukorera mu bihugu bisaga 100 birimo n’u Rwanda.

Mu bandi bashya batorewe rimwe na Mupiganyi muri manda y’imyaka itatu, harimo umunya Trinidad Tobago witwa Dion Abdool ndetse na Christina Margaryan wo muri Armenia. Uyu Christina we akaba yinjiye muri komite ishinzwe kugenzura no gukurikirana abanyamuryango ndetse no kwemeza abashya.

Nyuma yo gutorwa, Mupiganyi yahamije ko ari iby’agaciro kuba yagiriwe icyizere cyo kuba mu bagize inama y’ubuyobozi y’uyu muryango kandi ko azakorana n’abandi mu bihugu bitandukanye mu kugera ku ntego.

Yagize ati “Tuzubakira kuri byinshi umuryango wacu umaze kugeraho ariko by’umwihariko nzashyigikira ko uruhare rw’umuryango rukomeza kwiyongera mu guteza imbere ubwangamugayo no kurwanya ruswa n’akarengane. Aha harimo kurwanya ibyaha bishya nyambukiranyamupaka bishingiye kuri ruswa cyane cyane ibyo kunyereza umutungo wa rubanda n’iyezandonke, dore ko kubirwanya bisaba ubufatanye mpuzamahanga.”

Mbere yo gutorerwa izi nshingano, Mupiganyi yari umwe mu bagize inama y’abahanga 15 bagize uruhare mu gutegura gahunda n’icyerekezo 2030 uyu muryango ugenderaho guhera mu 2021. Kandi yari no muri komite ngishwanama ikurikirana ishyirwamubikorwa ry’iyo gahunda ya 2030.

Transparency International ni umuryango urwanya ruswa n’akarengane ku Isi yose aho ufite amashami asaga 100.

Binyuze mu bushakashatsi, ubukangurangaga ndetse n’ubuvugizi, uyu muryango uharanira ko abatuye Isi babaho ubuzima bwiza, abayobozi bakabazwa inshingano ndetse hakubakwa imiyoborere ishingiye ku muturage izira ruswa n’akarengane.

Abagize inama y’ubuyobozi y’uyu muryango baba bafite inshingano zitandukanye harimo no gushyiraho gahunda y’ibikorwa y’igihe kirekire (strategy), gukurikirana ko ishyirwa mu bikorwa ndetse ko intego z’umuryango zigerwaho muri rusange.

Mupiganyi yatorewe kuba umwe bagize inama y’ubuyobozi ya Transparency ku rwego rw’Isi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .