Umunyarwanda yakatiwe gufungwa imyaka itanu kubera kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

Yanditswe na Habimana James
Kuya 6 Mata 2019 saa 07:04
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Jean Leonard Teganya, yahamijwe icyaha cyo kubeshya inzego za Amerika ngo aboneyo ubuhungiro, zimukatira gufungwa imyaka itanu no kuba yagarurwa mu Rwanda mu gihe yaba ayirangije.

Nk’uko Reuters yabitangaje, Urukiko rwa Boston rwanzuye ko Teganya w’imyaka 48 yahamwe n’ibyaha bitanu birimo kubeshya inzego z’abinjira muri iki gihugu.

Uyu munyarwanda kandi ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko anakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi.
Mu rubanza rwe rwamaze ibyumweru bine, humviswe n’abanyarwanda b’abatangabuhamya bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha bwashinje Teganya ko yavuye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside akanyura muri Congo agakomereza mu Buhinde, mu 1999 abasha kwinjira muri Canada.

Yasabye Canada ubuhungiro inshuro ebyiri ariko abwimwa ku mpamvu z’uko ubuyobozi bw’icyo gihugu bwamushinjaga ko yagize uruhare muri Jenoside ku bitaro yakoragaho i Butare nk’uwimenyereza umwuga, byaguyemo abatutsi basaga 200.

Scott Lauer wunganira Teganya we yakunze kuvuga ko uwo yunganira ari umwere, ko ahubwo yahunze mu Rwanda kubera ko nyuma ya Jenoside uwari Umuhutu yabaga ari mu bibazo.

Yagize ati “Teganya ni umuntu mwiza, icyaha afite gusa ni uko yari Umuhutu mu gihe cya Jenoside.”

Yavuze ko yatunguwe n’icyemezo cy’ubucamanza cyo kwanzura ko azafungwa kuva muri Nyakanga uyu mwaka.

Ikinyamakuru The Boston Globe cyavuze ko uyu mwunganizi wa Teganya atavuze niba yitegura kujuririra iyi myaka yahawe.

Abatangabuhamya bavuga ko muri Mata 1994, Teganya yakoranaga n’Interahamwe muri byinshi nko gushinga za bariyeri mu bice bitandukanye bya Huye ahiciwe Abatutsi afatanyije na Arsene Ntahobari wakatiwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha.

Teganya kandi ngo abafatanyije n’abambari be bakoze urutonde rw’abanyeshuri bigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, bagombaga kwicwa. By’umwihariko yagiye ku macumbi y’abanyeshuri ba Kaminuza afata abanyeshuri abashyikiriza interahamwe.

Hari kandi n’Abatutsi babaga bakomeretse bakajya gushaka ubuvuzi ku bitaro bya Kaminuza aho yimenyerezaga umwuga bagapfa ntacyo abamariye.

Teganya wahamijwe icyaha cyo kubeshya inzego z'abinjira n'abasohoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza