00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prof Niyigena yagizwe Umujyanama wa Papa Francis

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 May 2022 saa 04:44
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Vatican bwatangaje ko Papa Francis yagize Umunyarwanda Prof Jean Paul Niyigena, umwe mu bajyanama be mu bijyanye n’Uburezi.

Inyandiko y’ibyemezo by’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku Isi ku wa 7 Gicurasi 2022, igaragaza imyanzuro irimo ishyirwaho ry’abasenyeri batandukanye mu bihugu birimo u Butaliyani no mu Buhinde.

Hazamo n’ingingo ijyanye no gushyiraho abajyanama ba Kiliziya Gatolika mu bijyanye n’uburezi, ari nayo iza inyuma y’izindi.

Igaragaza ko Papa Francis "yashyizeho abapadiri nk’abajyanama mu bijyanye n’uburezi gatolika," barimo Prof Jean-Paul Niyigena usanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda."

Ni urutonde ruriho abantu 19 bigisha muri kaminuza zo mu bihugu bitandukaye, benshi banafite Impamyabumenyi z’Ikirenga.

Abandi barimo Matthias Ambros wigisha mu Ishami ry’Amategeko ya Kiliziya muri Pontifical Gregorian University i Roma, Philippe Vallin wigisha muri Kaminuza ya Strasbourg mu Bufaransa n’abandi benshi.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagaragaje ko yashimishijwe n’izi nshingano zahawe umwe mu bayoboke bayo.

Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya Twitter ya Diyosezi ya Kibungo bugira buti "U Rwanda rwongeye kugirirwa icyizere! Umwe mu bakirisitu ba Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yatorewe kuba umwe mu bajyanama ba Papa mu by’uburezi."

Kiliziya Gatolika imaze kugirirwa icyizere ku rwego mpuzamahanga, mu ntambwe zikomeye zatewe harimo ko muri Kamena 2019 u Rwanda rwabonye Cardinal wa mbere, Antoine Kambanda.

Prof Niyigena (ibumoso) yagizwe Umujyanama wa Papa Francis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .