Gahunda yashyizwe hanze n’umuryango w’uyu mugabo igaragaza ko kuri uyu wa Kane haba umuhango wo kumusezera muri Canada, nyuma akazashyingurwa ku wa Gatandatu mu Rwanda.
Urwego rushinzwe iperereza (Special Investigation Unit, SIU) rw’Intara ya Ontario rwatangaje ko ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku wa Gatandatu Tariki 9 Ugushyingo 2024, abapolisi mu mujyi wa Hamilton uri hafi ya Toronto bahamagajwe kubera umugabo “uri kwitwara mu buryo buteye ubwoba”.
Mu itangazo, urwo rwego rukora iperereza ku myifatire y’abapolisi mu bibazo bahamagajwemo, ruvuga ko abapolisi “bavuganye n’uwo muntu”, rwongeraho ko “abapolisi babiri barashishije imbunda zabo” amasasu akamufata.
Mbere, SIU yabanje gutangaza ko habayeho kurasana, “bikavamo gukomereka kw’uwo mugabo, n’umupolisi, kubera amasasu”.
Nyuma uru rwego rwasohoye amakuru mashya ko “nta kiboneka ko uwo mugabo yarashe imbunda”, ntibasobanura niba hari imbunda yari afite.
Umukuru w’ihuriro ry’abapolisi muri Hamiliton yavuze ko atavuga ku byabaye kuko SIU irimo gukora iperereza.
Abanyarwanda batandukanye batuye muri Canada basabye ubuyobozi bw’icyo gihugu gutanga ubutabera kuri Erixon Kabera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!