Umunyarwanda wari ufungiye muri gereza za Uganda yavuze uko hari abicwa n’imirimo y’ingufu bakoreshwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 Kanama 2019 saa 02:01
Yasuwe :
0 0

Inzego z’umutekano muri Uganda zikomeje ibikorwa byazo byo guhiga Abanyarwanda bari ku butaka bw’iki gihugu biganjemo abagiye gukorerayo ubushabitsi zikabata muri yombi, bamwe bagafungirwa ahantu hatazwi bagakorerwa iyicarubozo abandi bakirukanwa mu gihugu binyuranyije n’amategeko.

Ni ikibazo gikomeje gufata indi kuko kuva mu 2017 kugeza muri Werurwe 2019, ubwo Guverinoma y’u Rwanda yasabaga abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, habarurwaga abagera kuri 800 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu bagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

Umunyarwanda ufungirwa muri gereza za Uganda adafite amikoro ahura n’akaga gakomeye kuko mu gihe abandi basabwa gutanga amafaranga ngo barekurwe cyangwa bagabanyirizwe ibihano utayafite we ahanishwa gukoreshwa imirimo y’ingufu irimo gucukura umusenyi, guhinga, kwikorera ibiti, kubumba amatafari, kubaka n’indi mirimo y’ingufu.

Tuyishimire Dismas umaze umwaka muri gereza ya Ndorwa iri i Kabare muri Uganda yari yakatiwe iki gifungo cy’umwaka ashinjwa ibyaha bitatu aribyo kwinjira mu gihugu adafite ibyangombwa, kuvogera igihugu no gushaka guhirika ubutegetsi.

Ubwo yari amaze gukatirwa iki gifungo muri Kanama 2018, yasabwe kwishyura miliyoni n’igice y’amashalingi ya Uganda ni ukuvuga abarirwa mu bihumbi 300 Frw. Nk’umuntu wari wagiye muri iki gihugu agiye gupagasa, nta bushobozi bwo kwishyura ayo mafaranga ahubwo yemeye gukora iki gihano.

Yagize ati “Iyo uri umunyarwanda ufungiye muri Uganda baragushyizeho ibyaha, hari amafaranga bagusaba gutanga, amafaranga uba ugomba kwishyura ugataha waba utayafite ugafungwa. Njye bari bambwiye ko ngomba kwishyura miliyoni 1.5 y’amashilingi, ndayabura n’abo twari kumwe ariko abari bayafite barishyuye barataha ariko twe dusigara dukora imirimo y’amaboko.”

Usibye gucibwa amafaranga mu buryo bw’amaherere, mu buhamya bwe yavuze ko banakubitwa, bagakoreshwa imirimo y’ingufu ku buryo hari n’abahasiga ubuzima.

Ati “Muri gereza nta munyarwanda udakubitwa, harimo abana, abagore n’abagabo buri munsi ni ugukubitwa, iyo bikunaniye urakubitwa, dukora imirimo y’ingufu buri munsi hari n’abapfuye icyo gihe twari twagiye gucukura umusenyi umukingo ugwira abantu batatu umwe arapfa.”

Tuyishimire w’imyaka 26, avuka mu Mudugudu wa Rusumo, Akagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Mutete, Akarere ka Gicumbi, ubusanzwe akora imirimo yo kubaka no gusiga amarangi.

Yari asanzwe akorera akazi ke k’ibiraka i Gicumbi ariko nyuma aza guhabwa akazi n’Umuganda witwa Byamukama Enock, wari ufite inzu ari kubakisha i Musanze. Iyi nzu yaje kurangira Byamukama asaba Tuyishimire ko we n’abandi bakoranaga bajya kumwubakira inzu mu Karere ka Kisoro muri Uganda, bagenda ubwo muri Kamena 2018.

Bamazeyo igihe gito, umunsi umwe abagabo bambaye imyenda ya gisivili baraje bababaza abo aribo bababwira ko ari abanyarwanda bubakira umuntu aho.

Ngo nyuma gato hahise haza abapoliisi barabafata babajyana kuri station iri aho hafi mu gace ka Kisoro ari naho baje kuvanwa bajyanwa mu rukiko kuburanishwa bakatirwa gufungwa umwaka ku wa 24 Nzeri 2018, ahita ajya gufungirwa muri Gereza ya Ndorwa.

Tuyishimire yavuze ko kuri ubu muri iyi gereza ya Ndorwa yari afungiyemo ahasize abanyarwanda 61, batararangiza ibihano biganjemo ababuze amafaranga yo kwishyura ngo barekurwe.

Agira inama abatekereza kujya muri Uganda ko babireka kuko umunyarwanda uri muri kiriya gihugu adafite amahoro cyane ko n’abadafunzwe bahigwa n’inzego z’umutekano zifatanyije n’ubutegetsi.

Ati “N’uwari ufite iyo gahunda agerageze kuyikuramo kuko nta mahoro yabonerayo. Hari n’abariyo batari muri gereza ariko bari kubahiga buri munsi, nta kintu wakorera muri Uganda ngo kigende nk’uko wabishakaga, hariyo abari abacuruzi bafite amaduka ubu barafunzwe, Abagande barabitwara, hari n’abari bafite inzu ubu zaragurishijwe n’ubutegetsi bwa Uganda.”

Tuyishime avuga ko yarangije igihano ku wa 14 Kanama ahita ajyanwa ku biro bya Polisi ya Uganda ari nayo yamugejeje ku mupaka ku wa 16 Kanama 2019 aza mu Rwanda.

Tuyishimire yagiriye inama abanyarwanda abasaba kutajya muri Uganda kuko nta mahoro babonerayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza