00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda Uwishema yahembwe n’Ubwami bw’u Bwongereza

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 6 December 2024 saa 01:55
Yasuwe :

Umunyarwanda akaba umuhanga mu bushakashatsi buteza imbere ubuvuzi, Uwishema Olivier yegukanye igihembo gitangwa n’Ubwami bw’u Bwongereza nk’urubyiruko rukomeje gukora imirimo ikomeye mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi.

Ni igihembo cyiswe ‘Diana Award’ cyitiriwe Igikomangomakazi cy’u Bwongereza, Diana wabaye umugore wa mbere w’Umwami Charles III, akaba ari we nyina w’ibikomangoma William na Harry.

Muri ibi bihembo haba harimo ibyiciro bitandukanye nk’icy’urubyiruko ruharanira kurengera ibidukikije, ubuzima, guteza imbere uburezi, guhangana n’ihindagurika ry’ibihe n’ibindi. Bihabwa urubyiruko rwo mu bice bitandukanye by’Isi bigira uruhare mu guteza imbere abaturage.

Habanza gutoranywa urutonde rw’abahatana, ubundi hagatumizwa abakemurampaka bakomeye muri buri cyiciro bagasuzuma buri bikorwa by’abahatana bakoze, abahigitse abandi bakabimenyeshwa.

Ni ibihembo kandi biba bigamije kwibuka Igikomangoma Diana. Umuhungu we Igikomangoma Harry yavuze ko umubyeyi we yizeraga ko urubyiruko rufite imbaraga mu guharanira impinduka nziza, ibintu byakomeje kumubera akabando k’iminsi kugeza n’uyu munsi.

Igikomangoma Harry yashimiye abahawe ibihembo bose, agaragaza ko atewe ishema no kubona ibikorwa byabo bihindura ubuzima bw’abaturage bibujyana aheza.

Ati “Mwabikoranye umutima mwiza muritanga, none ubu ibyo bikorwa byanyu biri guhindura ubuzima bwa benshi mu Isi. Mwarakoze cyane. Ntewe ishema namwe mu buryo bwuzuye.”

Uwishema wahembewe ibikorwa yakoze abinyujije mu muryango udaharanira inyungu wa Oli Health Magazine Organization, OHMO, yavuze ko kuzirikwanwa kuri urwo rwego, agahabwa igihembo ari intambwe ikomeye.

Ati “Bitwereka ko ibyo dukora bibomwa na buri umwe wese ku Isi. Biduha imbaraga zo gukomeza uyu murimo twiyemeje kugira ngo duteza imbere ubushakashatsi bukemura ibibazo abaturage bafite mu buzima. Iki gihembo ni igihamya cy’uko ukora neza azashimirwa. Kigiye kwerera abakiri bato ko bagomba gushyiramo imbaraga, umunezero uva ku bo twakoreye, ukiyongera no ku bihembo nk’ibi.”

Ni ibihembo byiyongereye ku bindi uyu muhanga mu by’ubuzima yegukanye, aho nko mu 2024 Uwishema yegukanuye igihembo cy’inzobere mpuzamahanga yahize abandi, gitangwa n’Ikigo cya Amerika cyita ku bijyanye n’ubwonko, igihembo yanegukanye mu 2022.

Mu 2023 yashyizwe ku rutonde rwa Forbes rw’abantu 30 batarengeje imyaka 30 mu cyiciro cy’ubuvuzi n’ubushakashatsi, bakomeje guteza imbere uru rwego mu buryo bugaragara.

Ni igihembo cyaje gikurikira icya Loni nk’umwe mu bahanga bakiri bato 10 ku isi bagize uruhare mu guhangana na Covid-19, igihembo yahawe mu 2020.

Uwishema ati “Nshimira byimazeyo buri wese wamfasha akaboko muri uru rugendo. Ni urugendo natangiye mu myaka itandatu ishize. Sinigeze ntekereza ko umunsi umwe wenda nzabona igihembo mpuzamahahanga kizirikana ibikorwa byanjye byo gukangurira urubyiruko gushishikarira ibijyanye no guteza imbere ubuzima. Ariko ibyari inzozi bikomeje kuba impamo.”

Uwishema amaze gushyira hanze ubushakashatsi burenga 100 bunyuzwa mu binyamakuru by’ubuzima bikomeye ku Isi nka The Lancet. Amaze kubumurika mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Koreya y’Epfo, u Budage, u Bufaransa, u Bwongereza, Espagne n’ibindi.

Binyuze muri gahunda yiswe OHMO Global Research Fellowship yitabirwa na buri wese ubyifuza ku Isi, imaze gufasha abarenga ibihumbi 200 bari mu rwego rw’ubuvuzi n’ubuzima.

Kuva mu 2018 OHMO itangiye, imaze kugira abanyamuryango ibihumbi 20 biganjemo abanyeshuri biga ubuvuzi, abahanga muri bwo, abaforomo n’ababyaza, abahanga mu by’imiti n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuzima.

Barimo kandi abo muri Liban, Nigeria, Misiri, Zimbabwe, Malawi, Afurika y’Epfo, Koreya y’Epfo, Georgie, u Bugereki, Canada, Sierra Leone, Tanzanie, n’ibindi.

Uwishema agaragaza ko kuva yatangira mu 2018, iyi gahunda imaze kugezwa mu bihugu 100, uyu munsi uyu muhanga ari mu mishinga mishya yo guhangana n’ibibazo by’indwara zibangamiye ubwonko nka kimwe mu bibazo bibangamiye ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere cyane ko kubyitaho bisaba amikoro ahagije.

Uwishema Olivier yahembwe n'Ubwami bw'u Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .