Umunyarwanda Emmanuel Magezi waherukaga gushimutwa na CMI muri Uganda yabonetse yapfuye

Yanditswe na Habimana James
Kuya 8 Gashyantare 2020 saa 05:20
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda, Emmanuel Magezi, wari umaze igihe afunzwe n’Urwego rushinzwe Iperereza mu Gisirikare cya Uganda (CMI) byamenyekanye ko yapfuye mu buryo bukomeje kuba amayobera.

Muri Werurwe 2019 nibwo hatangajwe inkuru y’ifatwa rya Magezi Emmanuel, abanza gufungirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Makenke mu Karere ka Mbarara, nyuma aza kwimurirwa ku Cyicaro cya CMI i Kampala.

Nta cyaha na kimwe yigeze ashinjwa imbere y’urukiko, yarekewe muri kasho gusa akorerwa iyicarubozo, kugeza ubwo ku wa 31 Mutarama 2020, umunyamategeko we Eron Kiiza yaregeye Urukiko Rukuru i Kampala asaba ko uwo yunganira yaburanishwa niha hari ibyaha aregwa.

Kiiza yifuzaga ibisobanuro by’Igisirikare cya Uganda na Guverinoma ku bijyanye n’ifungwa ritemewe ry’umukiliya we kugeza ubwo amara amezi 10 ari muri kasho ataragezwa imbere y’umucamanza, ngo amenyeshwe ibyo aregwa.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko ubusabe bwa Kiiza bwagombaga kumvwa n’urukiko ku wa Mbere, bugafatwaho umwanzuro. Nyamara mbere y’uko uwo munsi ugera, yaje kwakira amakuru yizewe amumenyesha ko uwo yunganiraga yapfuye.

Hagiye hanze ibaruwa yasinyweho na Ofisiye wa Polisi ushinzwe Iperereza ku byaha kuri Sitasiyo ya Butabika, yemeza ko Magezi yaguye mu bitaro bya Butabika tariki 21 Mutarama 2020, ahagana saa tatu za mu gitondo.

Muri iyi baruwa hagaragara polisi isaba umwe mu baganga bayo kujya mu buruhukiro bw’umujyi gusuzuma umubiri wa Magezi wajyanyweyo ku wa 21 Mutarama 2020.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Patrick Onyango, yemeje urupfu rwa Magezi, nyuma yo gukurikirana agasanga iyo baruwa yasakaye ari umwimerere.

Yagize ati “Umubiri wa Magezi wasanzwe hanze y’inzu y’abarwayi muri Butabika. Twahamagawe nyuma yo kubona uyu mubiri uri hanze. Ntabwo nzi icyabaye ariko turacyategereje raporo.”

Umuvugizi w’Ikigo cya Gisirikare cya Makenke, Maj. Charles Kabbona, yavuze ko atari mu biro, yizeza kuzatangaza amakuru abifiteho ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brigadier Richard Karemire, we yirinze kugira icyo avuga kuko ngo nta makuru afite kuri icyo kibazo.

Urupfu rwa Magezi rwiyongereye ku bandi baguye muri Uganda cyangwa bagakorerwa iyicarubozo bakagwa mu Rwanda nyuma yo kujugunywa ku mupaka ari intere. Ni ibikorwa byagejeje aho u Rwanda rusaba abaturage barwo guhagarika kujya mui Uganda kubera impungenge ku mutekabo wabo.

U Rwanda rushinja Uganda gufata no gufunga Abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse bagakorerwa iyicarubozo bamwe bakahasiga ubuzima, ku buryo hakomeje ibiganiro bigamije gushaka umuti.

Aya makuru agiye hanze mu gihe ku Cyumweru gishize Perezida Kagame na Museveni bahuriye mu nama yiga ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi, yatumijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço ikitabirwa na Félix Tshisekedi wa RDC nk’abahuza.

Biteganyijwe kandi ko Inama y’Abakuru b’Ibihugu itaha izabera i Gatuna ku mupaka uhuriweho w’u Rwanda na Uganda, ku wa 21 Gashyantare 2020.

Izabimburirwa n’iya Komisiyo ihuriweho, hasuzumwa ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yemeranyijweho, by’umwihariko irekurwa ry’Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda no guhagarika ubufasha buhabwa imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Inkuru wasoma: Abanyarwanda babiri birakekwa ko baba barashimutiwe muri Uganda

Ibaruwa yasabaga isuzuma ry'umubiri wa Magezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .