00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwandakazi ari mu baguye mu mpanuka y’indege muri Tanzania

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 8 Ugushyingo 2022 saa 08:16
Yasuwe :

Umunyarwandakazi ni umwe mu bantu 19 bahitanywe n’impanuka y’indege ya Precision Air yabaye ku wa Gatandatu, ubwo yagwaga mu kiyaga cya Victoria mu nzira iva i Dar es Salaam yerekeza i Mwanza inyuze mu gace ka Bukoba.

Iyo ndege yarimo abantu 43 ubariyemo n’abakozi bayo.

Mu bantu bayiguyemo harimo umunyarwandakazi w’imyaka 29 y’amavuko witwa Hamza Hanifah. Inshuti ze zashenguwe n’urupfu rwe, zivuga uburyo ari umuntu zizakumbura iteka.

Hanifa yari aherutse gusoza amasomo ye mu bijyanye n’ubuganga, avuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi na Se w’Umunya-Tanzania.

Umunyamakuru Diana Iriza wari uziranye na Hanifa, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko yamenyanye na we bakiri bato, ubwo bombi biganaga mu mashuri yisumbuye.

Yavuze ko yari aherutse gusoza amasomo ye mu bijyanye n’ubuganga kuko yarangirije muri Kaminiza yo muri Turikiya mu Murwa Mukuru, Ankara.

Abarokotse iyi mpanuka bavuze ko ubwo bari hafi kugera mu gace ka Bukoba, umupilote yabwiye abagenzi ko ikirere kitameze neza kuko imvura yari iri kugwa ari nyinshi muri ako kanya.

Ngo icyo gihe indege yarakomeje yigira imbere, igera hafi ku mupaka wa Uganda ibona kongera gusa n’ikata kugira ngo yinjire i Bukoba.

Muri uko gukata, nabwo umupilote yavuze ko ikirere kitameze neza, ko igishoboka cyonyine ari ugusubira i Mwanza. Hashize umwanya muto, ngo indege yatangiye kururuka igwa ku kibuga cya Bukoba, hari umuyaga mwinshi ndetse n’imvura yari iri kugwa.

Umwe mu bari bayirimo, yavuze ko nta yandi mabwiriza umupilote yatanze, ahubwo bose bisanze mu mazi.

Amazi yahise atangira kuzura mu ndege gusa abakozi bayo bagerageje gufungura umuryango umwe, abantu bamwe batangira gusohoka.

Hashize umwanya munini kugira ngo ubutabazi buboneke ari nayo mpamvu abantu bapfuye. Abarobyi bari mu mazi, nibo bagerageje gutabara.

Yari aherutse kurangiza amasomo ye ya kaminuza mu buganga
Hanifah yapfuye azize impanuka y'indege yaguye mu kiyaga cya Victoria ku wa Gatandatu
Inshuti ze zashenguwe n'urupfu rwe rutunguranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .