00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda yagizwe Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni muri Madagascar

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 March 2025 saa 10:58
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yagize Anthony Ngororano Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri Madagascar.

Guverinoma ya Madagascar yemeje kandidatire ya Ngororano ku wa 1 Werurwe 2025.

Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X rw’Ishami rya Loni rishinzwe intego z’iterambere rirambye bwifuriza ishya n’ihirwe “Ngororano Anthony washyizweho n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ngo ayobore abakozi bacu muri Madagascar, bateza imbere intego z’Isi nta muntu n’umwe usigaye inyuma.”

Ngororano afite uburambe bw’imyaka irenga 20 mu bijyanye no kwita ku iterambere rirambye, no mu miyoborere y’Umuryango w’Abibumbye hamwe n’inzego z’abikorera.

Mu myaka yashyize yabaye Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP, muri Kenya aho yagiye avuye mu mwanya nk’uyu muri Mauritanie.

Mbere yo kujya muri Mauritanie yari Umuyobozi Nshingwabikorwa mu biro by’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mibereho Myiza y’Abaturage (UNFPA) i New York, ndetse yakoze inshingano nyinshi mu Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere ry’Abagore, aho yarihagarariye muri Haiti ndetse akurira agashami gashinzwe Afurika mu biro byaryo i New York.

Ngororano kandi yabaye Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu wa Minisitiri w’Intebe mu Rwanda. Mbere yaho yari yarabaye umujyanama mu biro bya UNDP bishinzwe Afurika biri muri New York, n’umujyanama muri gahunda za politike n’igenamigambi muri UNDP ishami rya Nigeria, Zambia n’u Rwanda.

Uyu mugabo yanabaye umujyanama mu by’ishoramari muri Citigroup N.A muri Kenya na Tanzania. Imirimo y’ibijyanye n’imari n’ubukungu yayitangiriye muri Uganda, aho yari ashinzwe ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’Iterambere ry’Ubukungu ya Uganda.

Ngororano afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Iterambere ry’Ubukungu yakuye muri Kaminuza ya East Anglia n’indi ijyanye n’Imibanire n’Amahanga (International Relations) yakuye muri Kaminuza ya Sussex.

Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu yavanye muri kaminuza ya Edinburgh.

Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni mu gihugu ni we uba ukuriye abandi bakozi bose b’uyu muryango n’abayobozi b’amashami yawo bakorera mu gihugu ashinzwe.

Aba ashinzwe guhuza ibikorwa by’amashami yose, hagamijwe iterambere ry’igihugu akoreramo, agaharanira imikorere myiza n’ubwisanzure bwa buri shami kandi akaba ikiraro gihuza Loni na Guverinoma y’igihugu.

Anthony Ngororano yagizwe Umuhuzabikorwa w'Amashami ya Loni muri Madagascar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .