Umunyarwanda agiye gutangiza itorero rizibanda ku bikorwa birimo iby’ubuvuzi n’imibereho myiza y’abaturage

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 20 Ugushyingo 2019 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Rwanda Legacy of Hope, Pasiteri Ntavuka Osée, umenyerewe mu bikorwa byo gufasha igihugu kuvuza abarwaye indwara zikomeye agiye gutangiza itorero rizibanda kuri ibyo bikorwa mu guharanira ko roho nzima itura mu mubiri muzima.

Mu 2012 nibwo Pasiteri Ntavuka yahawe ibyangombwa byo gutangiza itorero, ariko abanza gukora ibikorwa byo gufasha abababaye.

Muri ibyo bikorwa yakoze binyuze muri uwo muryango harimo gukura mu mahanga abaganga b’inzobere, bakaza mu Rwanda bakavura abarwaye indwara zitandukanye zirimo ibibyimba byo mu bwonko, kanseri z’amagufa, izo mu mihogo n’izindi, gufasha abana batagira kirera n’ibindi.

Ibikorwa byo gutangiza Itorero Rwanda Legacy of Hope International (RLOH), Umurage w’Ibyiringiro ku mugaragaro yabimurikiye mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge ku wa 17 Ugushyingo 2019. Ni umuhango witabiriwe n’abanyamadini n’amatorero akorera mu Rwanda no mu mahanga.

Pasiteri Ntavuka yabwiye IGIHE ko imirimo yo kubaka urusengero rw’iryo torero izatangira mu 2020 aho rizubakwa mu byiciro bitandukanye.

Ati “Rizibanda ku byo twari dusanzwe dukora uretse itorero ryo ryari ritarafungurwa ku mugaragaro. Ibikorwa nibyo dushyize imbere kuko roho nziza ikeneye gutura mu mubiri muzima. Twifuza ko hari abo dufasha, abana bo ku muhanda, abafite imirire mibi, abakirisitu b’abakene.Turi gukora imishinga yo kugira ngo bihangire imirimo.”

Umukozi mu Ishami rishinzwe kugenzura Inzego z’Ibanze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mukakalisa Francine, yashimye umutima w’abashinze iryo torero, avuga ko imikorere yaryo ikwiye kubera abandi urugero.

Ati “Andi matorero akwiye kwigira kuri ibi, ntibabwire abantu gusa ko bazajya mu ijuru batabanje kureba nuko babayeho; nta bwo wafata umuntu urwaye amavunja, udafite umutekano mu mibereho, ufite ibibazo, utariye ngo umwizeze, umuhe icyizere cy’ejo hazaza kandi n’icy’ubungubu ntacyo afite.”

Igishushanyo mbonera cya Rwanda Legacy of Hope International Church kigaragaza ko iri torero rizaba rigizwe n’icyiciro cya mbere cy’inyubako yo gusengeramo, ishuri ry’incuke n’inzu yo guhugura abantu gutegura indyo yuzuye mu rwego rwo gukumira imirire mibi.

Icya kabiri kizaba kigizwe n’ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro, icyumba cyo guhuguriramo abaganga, kwigisha ikoranabuhanga, indimi n’ibindi mu gihe icya gatatu kizaba kigizwe n’inzu yo kwita ku bantu n’amacumbi y’abaganga bazajya bafasha abarwayi bazajya bacumbikamo n’ibindi.

Ibikorwa Legacy of Hope bijyana n’ivugabutumwa birimo ibyo mu buvuzi, uburezi n’imibereho myiza n’ibindi bijyanye n’icyerekezo Guverinoma y’u Rwanda ifite cyo kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kubakura mu bukene.

Uyu muryango ufite abaganga 107 bo mu bihugu 10 by’u Burayi baza kubaga abarwayi bakomerewe aho nibura ku mwaka ribaga abasaga 400 kandi rikibanda ku guhugura no gutoza abaganga bo mu gihugu n’abiga ubuganga muri kaminuza.

Mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza, ufasha abana bari mu mirire mibi kuyivamo, ubu hari 40 bitabwaho barimo 14 bo mu Karere ka Nyarugenge ndetse buri mwaka wishyurira abasaga 200 ubwisungane mu kwivuza.

Pasiteri Ntavuka Osée ni we Muvugizi wa Rwanda Legacy of Hope International Church
Pasiteri Ntavuka Osée yashyizeho abayobozi b'Itorero Rwanda Legacy of Hope International
Umukozi mu Ishami rishinzwe kugenzura Inzego z’Ibanze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mukakalisa Francine, yashimye umutima w’abashinze iryo torero ryita ku mibereho y'abaturage
Igishushanyombonera cy'Itorero Rwanda Legacy of Hope International

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza