Umunyamerika Imahkus Okofu yahishuye uko yatewe utwatsi ubwo yageragezaga gutanga ruswa mu Rwanda (Video)

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 10 Ukuboza 2020 saa 05:41
Yasuwe :
0 0

Imahkus Okofu ni Umunyamerika umaze iminsi mike ageze mu Rwanda aho ashaka gutura, kimwe mu byamutunguye ubwo yageraga mu gihugu ni ukugerageza gutanga ruswa abo ayihaye bakayanga.

Imahkus Okofu w’imyaka 67 yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya New York, gusa hashize iminsi mike afashe icyemezo cyo kugaruka muri Afurika ku ivuko.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru we n’itsinda ry’abandi banyamahanga 15 babonanye n’abayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ibasobanurira ibintu bitandukanye bigendanye n’icyifuzo cyabo gutura mu Rwanda.

Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye n’itangazamakuru yagaragaje ko u Rwanda rwamwakiriye neza, anakomoza no ku buryo yatunguwe n’ukuntu yagerageje gutanga ruswa ariko agaterwa utwatsi.

Kuba umuntu yakwanga ruswa ngo byari bishya kuri Imahkus Okofu kuko mu bihugu bitandukanye yagiye abamo birimo Tanzania na Ghana ngo nibwo buryo yari asanzwe akoresha kugira ngo ibyo ashaka byihute.

Ubwo yashakaga kwitabaza ubu buryo ngo abarinda ku i Rebero ahazwi nka Rwanda Cultural Village bamwemerere kwinjira ntibyamuhiriye kuko amafaranga yagerageje kubapfunda bayanze.

Yagize ati “Ibyo maze kubonera mu Rwanda ni byiza, abantu banyitayeho, numva mfite umutekano ntabwo ngenda mfite ubwoba ko hari umuntu ugiye kungirira nabi, abantu ntibigeze bagerageza kunyiba.”

“Nagerageje guha umuntu ruswa, narabikoze ntibigeze bankundira ngo mbikore ni ukuri. Hari ahantu hitwa Rwanda Cultural Village, ndashimira abantu bashinzwe umutekano waho, narabegereye ndababwira nti ndashaka kwinjira barambwira bati ntitwakwemerera ko ubikora.”

Nyuma yo kumuhakanira Imahkus Okofu ngo yagerageje kubaha ruswa nk’uburyo yakekaga ko bwihutisha ubusabe bwe ariko ntiyahiriwe.

Ati “Narabwiye nti mureke mbereke, kubera ko aho nturuka ufata amafaranga make. Ndababwira nti mureke ngire icyo mbaha baravuga bati ’oya ntidushobora kuyafata’ ndababwira nti ’nta kibazo’, ndigendera.”

No ku munsi wa kabiri ngo yasubiyeyo abagurira ibyo kurya ariko bakomeza kumubera ibamba.

Yakomeje ati “Nasubiyeyo mu cyumweru gikurikiyeho, mpagarara ku iduka mbagurira ibyo kurya, ndababwira nti basore nabaguriye ibyo kurya barishimye barambwira bati urakoze cyane.”

“Bandiriye ibiryo ndangije ndababwira nti noneho mugiye kundeka ninjire, barambwira bati oya oya, ndababaza nti mushatse kuvuga iki ’ngo ntimunyemerera kwinjira’, nagerageje kubaha amafaranga mwanga kunyinjiza n’ubu mundiriye ibyo kurya none ntiburi bunyemerere kwinjira? Ndababwira nti ni iki nakora ngo ninjire menye ikiberamo imbere?”

Nyuma yo kubaza icyatuma yinjira, uyu mubyeyi yaje kubona nimero y’umuyobozi w’iki kigo aramuhamagara ubundi amwemerera kwinjira akahasura.

Kugeza ubu Imahkus Okofu yavuze ko yamaze gutangiza ibikorwa bye mu Rwanda ku buryo no mu minsi iri imbere yitegura kuhatura burundu.

Imahkus Okofu yagerageje gutanga ruswa abo yayihaga bamubera ibamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .