00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamategeko wa RHA yasohowe muri PAC igitaraganya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 September 2022 saa 04:46
Yasuwe :

Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC yafashe umwanzuro wo kwirukana umunyamategeko w’Ikigo Cy’igihugu Gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority) wananiwe gutanga ibisobanuro ku bibazo biri mu nshingano ze muri iki kigo.

Hagarukwaga ku bwiyongere bw’amafaranga Rwanda Housing yatangaga ku bukode bw’inyubako z’inzego za leta.

By’umwihariko PAC igeze ku kibazo cy’amasezerano y’ubukode Intara y’Amajyepfo yagiranye na RSSB ajyanye no kongera ubuso bukodeshwa, yabajije umunyamategeko wa RHA niba ibyo bintu abizi, arabihakana.

Ubukode bwarazamutse buva kuri 4.677.000 Frw akagera kuri miliyoni zirindwi ku kwezi. Umugenzuzi w’Imari ya leta ubwo yageraga muri iki kigo ntiyagaragarijwe inyandiko zisobanura ubwo bwiyongere.

Ubuso iyi Ntara yakoreragamo bwavuye kuri metero kare 640 bugera kuri 960 ari na byo
byanazamuye igiciro cyishyurwaga.

Umuyobozi w’Agateganyo wa RHA, Nsanzineza Noel, yavuze ko byavuye ku busabe bw’Intara y’Amajyepfo kuko abakozi bayo bari bamaze kuba benshi bitajyanye n’ubuso bari bafite.

Ngo hakozwe isesengura bongerwa ubuso bwo gukoreramo ahubwo haza kuba iryo kosa ryo kutabona ko "tutari dukwiye kurenza 20% tutabiherewe uburenganzira."

Umugenzuzi w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yahise avuga ko iby’uko umubare w’abakozi b’intara wari wariyongereye atari byo ahubwo bagumye uko bari bari, ahubwo ko hakenewe inyandiko yashingiweho ngo ikorerwe isesengura.

Depite Murara Jean Damascene ati “Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavugaga ko nta nyandiko yagaragajwe isobanura iby’ubwo bwiyongere bw’amafaranga.Wowe uravuga ko zari zihari, ukuri kuri he?”

Perezida wa PAC yakomeje abaza niba ayo masezerano bayafite ku buryo igihe icyo ari cyo cyose yakenererwa yaboneka.

Nsanzineza ati “Tuzakorana n’Intara ku buryo yaboneka.”

Muhakwa ati “Mu bantu mwazanye harimo umuntu ubishinzwe? Nawe uri kwifata ntubizi neza ariko ntimuzi ko ifaranga rya leta kugira ngo risohoke hagomba inyandiko zirisobanura? Bagenzi banjye barimo kwibaza niba iyi raporo mwayisomye ku buryo ibibazo birimo mwiteguye kubisubiza.”

Ni bwo umunyamategeko yabajijwe niba ayo masezerano ayafite n’icyo yashingiyeho ayakora.

Yasubije mu rurimi rw’Icyongereza ati “Mu gusubiza icyo kibazo, ntabwo ari njye wakoze ayo masezerano kuko natangiye akazi muri RHA muri Mutarama uyu mwaka.”

Yabajijwe niba aya masezerano yarayasanze mu biro asubiza agira ati "Oya.”

Muhakwa ati “Iyi raporo warayisomye?” Undi ati “Oya”.

“None waje gukora iki? Iki ni ikibazo cy’amategeko. Uru rwego se ubu urimo kurufasha iki? Cyangwa ntabwo wumvise ikibazo. Ikibazo kigira kiti ‘Rwanda Housing yagiranye amasezerano na RSSB yo kwagura ubuso Intara y’Amajyepfo ikoreramo, abikwa mu biro by’umunyamategeko. Ayo masezerano ufite mu biro byawe inyandiko ziyasobanura ni izihe?”

Umunyamategeko ati “Nta makuru mfite kuri iyo dosiye, ku bw’ibyo ndisegura.”

Mukabalisa Germaine ati “Umunyamategeko ugomba gufasha urwego agenda yasomye ibibazo ku buryo aba yiteguye no kuruburanira igihe biri ngombwa [uretse ko hano atari mu rukiko]. Ni we uba ufite ipfundo ry’amategeko. None aho twicaye mu ruhame rwa benshi aratubwiye ngo ayo masezerano ntayo nzi. Tuti ’iyi raporo y’Umugenzuzi w’Imari yo warayisomye? Ngo ‘Oya’. None se nyakubahwa perezida [wa komisiyo] harya ubwo aradusubiza ku bibazo atazi?"

"Ubu se twicarane n’abanyamategeko bagomba gufasha urwego…ari amasezerano ntibayazi, raporo ntibayizi, ari ibisanzwe nko mu rubanza abavoka basaba gusubikisha bakajya kwitegura. Ubu se twebwe turakomeza kuvuga ku ngingo tutazi tutanumvikanaho?”

Visi Perezida wa PAC yavuze ko uwo munyamategeko ameze nk’uwaje mu butembere.

Mbere yo gukomeza, Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yagize ati "Mwazanye abantu bagombaga kuba bari gukora ibindi turasaba Umunyamategeko ko ajya mu zindi nshingano z’urwego kuko hano atarimo kubafasha."

Ako kanya uwo munyamategeko yahise asohoka.

Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Housing Authority, Nyinawagaga Claudine, yavuze ko yatewe isoni n’uburyo uyu mukozi yasubije.

Nyuma y’uko abayozi ba RHA barangije gutanga ibisobanuro by’ibyo babazwaga, Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko inzego za leta ziba zarakorewe ubugenzuzi hagamijwe ko zikosora ibitaragenze neza.

Ati "Icyo twabonye cy’umwihariko muri Rwanda Housing Authority hari umukozi umwe ushinzwe iby’amategeko wivugiye ko atasomye raporo atazi n’ibiyikubiyemo bityo ibyo tumubaza akaba adafite ubushobozi bwo kubisubiza. Twamusabye kujya gukora izindi nshingano kuko ntacyo yamaraga ahangaha dukomeza kuganira n’abayobozi bandi."

Yakomeje ati "Ntabwo ari muri Rwanda Housing Authority gusa n’umwaka ushize byagiye bigaragara ku nzego zimwe na zimwe. Iki ni ikibazo tuzaganira n’inzego zikuriye aba bayobozi bakajya baha agaciro raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta ariko bagafata n’umwanya wo gutegura ibibazo biba byagaragajwe muri iyi raporo."

Depite Muhakwa yavuze ko ibisobanuro abayobozi ba RHA bagiye batanga byagaragaje ko hari amakuru bakeneye kumenya.

Abenshi bari mu nshingano zabo mu buryo bw’agateganyo ariko ngo si impamvu yatuma batamenya ibikorerwa mu kigo bahagarariye.

Ifoto: Mbabazi Dorothy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .