Umunyamakuru wa TV1, Tuyishimire uheruka kuburirwa irengero ashobora kuba yaragiye Uganda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 23 Nyakanga 2019 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umunyamakuru wa TV1, Constantin Tuyishimire, uheruka kuburirwa irengero mu cyumweru gishize ashobora kuba yarambutse umupaka akerekeza muri Uganda.

Ku wa 18 Nyakanga 2019 nibwo ubuyobozi bwa TV1 bwatangaje ko Tuyishimire usanzwe ukorera icyo kinyamakuru mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi, bumaze iminsi ibiri butazi aho ari n’umuryango we ukaba nta makuru y’aho ari ufite.

Icyo gihe RIB yatangaje ko yamenye ayo makuru y’ibura rye kandi yatangiye iperereza ishakisha aho yaba aherereye ariko nta makuru irabona.

TV1 yanditse kuri Twitter kuri uyu wa kabiri ko Umunyamabanga mukuru wa RIB, Col Jeannot Ruhunga, yayibwiye ko mbere y’uko Tuyishimire aburirwa irengero yahoze mu Karere ka Rubavu ndetse ashobora kuba yarambutse umupaka agana Uganda.

Iti “Umunyamabanga mukuru wa RIB, Col Jeannot Ruhunga, kuri uyu wa kabiri yabwiye TV1 ko umunyamakuru wayo witwa Constantin Tuyishimire umaze icyumweru yaraburiwe irengero, bamenye ko yari mu karere ka Rubavu nyuma akaba ashobora kuba yarambutse umupaka yerekeza muri Uganda.”

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yabwiye IGIHE ko ayo makuru TV1 yanditse kuri Twitter ari impamo.

Hari andi makuru avuga ko Tuyishimire ashobora kuba yahunze amadeni kuko hari abantu batangiye kumurega ko yari abarimo amafaranga nyuma yo kumva ko yabuze.

Tweett "

Umunyamakuru wa TV1 Tuyishimire uheruka kuburirwa irengero ashobora kuba yaragiye Uganda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza