Umunyamakuru w’Umufaransa yavuze ko ingagi ziba mu Rwanda gusa, RDC irya karungu

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 26 Ugushyingo 2020 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko itishimiye ibiherutse gutangazwa n’umunyamakuru w’Umufaransa, Gilles Bouleau, ashimagiza ingagi zo mu Rwanda, ndetse akemeza ko nke zisigaye ku Isi ariho ziri gusa.

Uku kutishimira ibyavuzwe na Gilles Bouleau kwa RDC byaturutse ku kiganiro uyu mugabo yatambukije mu makuru ya televiziyo akorera ya TF1, agaragaza ko ingagi ziri mu nyamaswa zigiye gucika ku Isi, ko nke zisigaye ziri mu Rwanda.

Yagize ati "Izi nyamaswa ziri mu kaga kandi ziba gusa mu mutima w’amashyamba y’inzitane y’u Rwanda, kuri uyu mubumbe hasigaye gusa izibarirwa mu bihumbi. Kandi ushobora kuzisanga aha gusa."

Iki kiganiro cyatambukaga ari nako herekanwa amashusho yafatiwe mu Rwanda, muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga .

Nyuma yo kubona iyi nkuru, Ikigo cya Congo gishinzwe kubungabunga umutungo kamere cyahise gisohora itangazo rigaragaza ko kitishimiye ibyatangajwe n’uyu munyamakuru.

Kiti "Ese amakuru ya 8:00 z’ijoro ku wa 19 Ugushyingo 2020 ya TF1 yo mu Bufaransa, yaba yarirengagije ko ingagi zisaga 800 zo mu misozi zisigaye ari iz’ibihugu bitatu, Uganda, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo?"

"Bemeje ko izi nyamaswa nta handi ziba uretse mu Rwanda, Pariki ya Virunga naho ni mu rugo rw’izi ngagi, ntimubyibagirwe."

Ibyavuzwe na Congo byahise bishyigikirwa n’uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri iki gihugu, Jean-Marc Châtaignier, abinyujije kuri Twitter yemeza ko TF1 yakoze ikosa, asaba ko barikosora.

Undi wagaragaje ko atishimiye ibyatangajwe na TF1 ni Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na we wanditse kuri twitter agira ati "TF1 mubikosore byihuse, naraziboneye n’amaso yanjye (ingagi), ziratangaje."

u Rwanda ni kimwe mu bihugu bisigayemo ingagi ariko sirwo rwo rwonyine
Congo ntiyashimishijwe n'uyu munyamakuru wavuze ko ingagi ziba mu Rwanda gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .