Ni icyaha uyu muyobozi w’Ikinyamakuru ‘Marianne’ yashinjwaga ko yakoze muri Werurwe 2018 ubwo yari mu kiganiro kuri France Inter, akagaruka ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwemo.
Icyo gihe yavuze ko muri ayo mateka ya Jenoside nta ruhande rw’abantu beza cyangwa urw’ababi rwari ruhari ahubwo bose bari kimwe.
Mu cyemezo urukiko rw’i Paris rwatangaje ku wa Gatanu, rwavuze ko hari ugushidikanya ku gisobanuro cy’amagambo uyu munyamakuru yavuze.
Uyu mugore w’imyaka 47 yari yarezwe hagendewe ku itegeko ryerekeye ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Bufaransa, kuva mu 2017 rihana ibikorwa byo guhakana, gupfobya cyangwa gutesha agaciro Jenoside zemewe n’iki gihugu atari iyakorewe Abayahudi gusa.
Polony ni we wa mbere wagejejwe mu rukiko hagendewe kuri iryo tegeko.
Inkuru wasoma: U Bufaransa: Umunyamakuru Natacha Polony ushinjwa guhakana Jenoside agiye kuburanishwa

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!