00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Gutermann yatangije umushinga w’ishuri rya miliyoni zisaga 120 Frw

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 October 2024 saa 08:51
Yasuwe :

Umunyamakuru Bujyacyera Jean Paul uzwi mu biganiro by’imyidagaduro ku Isango Star nka Gutermann Guter, ari mu byishimo nyuma yo gukabya inzozi agatangiza umushinga wo kubaka ishuri ribanza rifite agaciro ka Miliyoni 120 Frw.

Uyu musore ubusanzwe afite umuryango yise ‘Nufashwa Yafasha Organization’ ufasha abatishoboye. Ni umuryango yatangije mu 2014.

Mu 2015 ubwo yasozaga icyiciro cya kabiri cya kaminuza, nibwo yabonye imibereho y’abana b’aho avuka mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Ngarama aho bamwe bari baracikirije amashuri, abandi barabuze uko biga, yiyambaza inshuti n’abavandimwe batangira gukusanya inkunga basubiza mu ishuri abana 14.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yahoranye inzozi nyinshi, ariko izazaga imbere ari ugukomeza gufasha abana babuze uko biga none ubu akaba ari kugenda abigeraho buhoro buhoro.

Ati “Ibyishimo ni byose kuko mu nzozi zanjye harimo gukomeza ibikorwa byo guteza imbere uburezi aho mvuka n’ahandi hose mu gihugu mbinyujije mu muryango nashinze. Abana bazakomereza amashuri abanza ku kigo kimwe aho batangiriye, ni ibintu byiza bizafasha mu gukomeza ireme ry’uburezi, gufatwa neza kurushaho n’ibindi.”

Kuri ubu Umuryango yashize uri kubaka ishuri ribanza rifite ibyumba bitatu bya mbere, igikoni cyagutse cyatekera abana basaga igihumbi, n’ubwiherero bwagutse burimo n’ubw’abafite ubumuga. Yavuze ko bazakomerezaho ku buryo umwaka w’amashuri 2025-2026 bazatangirana ibyumba byose byuzuye bigera kuri bitandatu.

Iyo muganira akubwira ko iri shuri bateganya ko rizatwara nibura miliyoni 120 Frw.
Ati “Iyi ‘phase’ ya mbere ihagaze miliyoni zisaga 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Umushinga wose ukazahagarara asaga gato miliyoni 120 Frw hiyongereyeho n’ibibuga by’imikino.”

Yavuze ko kubera uburemere bw’amafaranga yari akenewe muri uyu mushinga bitari koroha ko Nufashwa Yafasha ibikora yonyine, ariko ubu ku bufatanye n’intara y’Iburengerazuba y’Ababiligi (The province of Western Flanders), UMUBANO Association wo mu Bubiligi), SpendeDirekt na Help Organization Pro-Education zo mu Busuwisi, byabashije kuborohera.

Gutermann avuga ko nyuma yo kuzuza amashuri abanza mu byo bateganya ko iri shuri ryafatanya na Leta.

Ati “Ibiganiro byaratangiye uburyo ishuri ryacu ryazafatanya na Leta ku bw’amasezerano, ngo harebwe uburyo Leta yadufasha kuduhembera abarimu, kuduha imfashanyigisho n’ibindi.”

Gutermann asanzwe afite ishuri ry’inshuke ryatangiye mu 2021, rifite abana 108 bo mu cyiciro cy’incuke. Abana bafata ifunguro rya mu gitondo na saa sita ku ishuri mu rwego rwo kuzamura imirire myiza.

Uyu musore afite gahunda yo kubaka ishuri iwabo ariko Imana yamushobozi mu myaka iri imbere akareba utundi turere yakwaguriramo ibikorwa bye
Umunyamakuru Gutermann ari mu byishimo nyuma yo gutangira umushinga w’ishuri ribanza rya miliyoni zisaga 120 Frw
Kalisimbi Awards aha yari yahembye Gutermann nk'umuntu wihebeye ibikorwa by'ubugiraneza
Gutermann asanzwe ari umunyamakuru ku Isango Star

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .