00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Eugene Anangwe yahawe ubwenegihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 November 2024 saa 11:41
Yasuwe :

Umunyamakuru Eugene Anangwe wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo RBA, CNBC na East Africa Media Group, yahawe ubwenegihugu kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2024, agaragaza ko yishimiye kuba Umunyarwanda.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Anangwe yagaragaje ko atewe ishema no kuba Umunyarwanda, nyuma yo guhabwa ubwenegihugu, mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati "Rwanda nziza gihugu cyacu, ngobyi iduhetse gahorane ishya. Berwa, sugira, singizwa iteka. Urakoze Rwanda, ndi hano kugira ngo ngukorere, nkurinde n’imbaraga zanjye zose. Kuri Nyakubahwa Perezida Kagame, ni iby’icyubahiro [kuba mpawe ubwenegihugu] [...] Baca umugani mu Kinyarwanda ngo, ushonje uhishiwe."

Yasoje ubutumwa bwe ashimira inzego zamufashije anavuga ko ari umuturage utewe ishema no kuba Umunyarwanda.

Eugene Anagwe yavukiye mu Burengerazuba bwa Kenya mu 1986, arinaho yigiye amasomo ye anahatangirira umwuga, mbere y’uko mu 2008 atangira gukorera mu Rwanda ahereye kuri Contact FM.

Eugene Anangwe yahawe ubwenegihugu Nyarwanda
Anangwe yavuze ko yishimiye kuba Umunyarwanda
Ubwenegihugu yabuherewe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .