Yabigarutseho ku wa 15 Gashyantare 2025, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gukangurira abantu b’ingeri zitandukanye by’umwihariko urubyiruko kwirinda ibihungabanya ubuzima bwabo, cyabereye kuri Maison des Jeunes, Kimisagara.
Ibiyobyabwenge bikunda gukoreshwa n’urubyiruko birimo itabi, inzoga, urumogi n’ibindi banywa bikabagiraho ingaruka zikomeye.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, bwagaragaje ko ubuzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko mu Rwanda buri mu kaga kuko 25% banywa ibiyobyabwenge, umubare munini muri bo bakaba basogongera ku bwoko butandukanye buri kwezi.
Dr. Yvan Butera yavuze ko urubyiruko rukwiriye kugira amahitamo meza rwirinda icyatuma ubuzima bwarwo bwangirika, nko kwishora mu biyobyabwenge.
Yagize ati “Uyu munsi twitaye cyane ku bintu bitatu, birimo kumenya ubuzima bw’imyororokere kugira ngo umuntu amenye ubuzima bwe abufate neza, inyigisho ku buzima bwo mu mutwe no kwirinda ibyangiza ubuzima bw’umuntu by’umwihariko ibiyobyabwenge.”
Umuyobozi muri Global Citizen, Liz Agbor-Tabi, yavuze ko bishimira gutanga umusanzu wabo mu gutuma abantu bagira ubuzima bwiza.
Yagize ati “Kugeza serivisi z’ubuvuzi aho zikenewe cyane bidufasha kuvana inzitizi mu nzira no guhindura ubuzima bwa benshi. Dutanga amahirwe ku rubyiruko kugira ngo rufate ibyemezo byiza ku buzima bwabo, haba mu gihe gito no mu gihe kirekire.”
Muri iki gikorwa kandi urubyiruko rwapimwe indwara zirimo kanseri y’ibere na SIDA, abagore n’urubyiruko bahabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ku buntu, kugenzura uko umuvuduko w’amaraso uhagaze na diyabete n’ibindi.
Urubyiruko rwahawe ubujyanama ku buzima bw’imyororokere, ikoreshwa ry’agakingirizo, n’uburyo bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Ibyaha n’Ibiyobyabwenge rigaragaza ko urubyiruko ruza imbere mu gukoresha ibiyobyabwenge.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu 2023/2024 igaragaza ko ibyaha byo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo byageze mu nkiko ari 5,413.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!