Umunya-Côte d’Ivoire Sarah Doukouré yagizwe Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Doyen (Amafoto & Video)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 11 Nyakanga 2020 saa 02:38
Yasuwe :
0 0

Umunya-Côte d’Ivoire Sarah Doukouré yagizwe Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Doyen muri manda y’umwaka wa 2020/2021, ashimangira ko azashyira imbaraga mu mishinga yiganjemo iyo gufasha abagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19.

Sarah Doukouré yahawe inshingano zo kuyobora Umuryango w’abagiraneza wa Rotary Club Kigali Doyen asimbuye Sebera Eddy.

Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’aba bombi wabaye ku wa 9 Nyakanga 2020. Witabiriwe n’abarimo abayobozi ba Rotary Clubs zo mu Rwanda na bamwe mu banyamuryango bazo, wabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Rotary clubs zitanga umusanzu mu gufasha mu bijyanye no kunoza imitangire y’amazi meza, ireme ry’uburezi, kurwanya ibyorezo nko guhashya indwara y’imbasa, guhashya ubujiji n’ubukene, kurengera ibidukikije no guharanira amahoro hagamijwe guteza imbere imibereho y’abaturage.

Sarah Doukouré yahawe inshingano zo kuyobora Umuryango w’abagiraneza wa Rotary Club Kigali Doyen asimbuye Sebera Eddy wari umaze imyaka ibiri awuyoboye

Sebera Eddy yavuze ko muri manda ye y’imyaka ibiri yari amaze ayoboye Rotary club Kigali Doyen hakozwe byinshi byahinduye ubuzima bw’abaturage.

Ati “Twatanze umusanzu wacu mu bijyanye n’urwego rw’ubuzima, uburezi, n’izindi zitandukanye.’’

Yavuze ko baguye Club hongerwamo abanyamuryango biganjemo abagore kuko mbere yari ifite abagore babiri, ubu ni batanu.

Ati “Ndashimira abamperekeje n’abampaye inama. Umwaka wanjye wagenze neza kuko hari abambaye hafi, binyuze mu bufasha butandukanye n’inkunga.’’

Yavuze ko Sarah Doukouré wamusimbuye yizeye ko azakomeza kujyana umuryango mu cyerekezo cyiza, anamusaba gukomeza gahunda y’ibikorwa bihindura ubuzima bw’abantu.

Ati “Ndishimye ndetse nizeye ko Sarah azatugeza kure.’’

Sebera Eddy wari Perezida wa Rotary Club Kigali Doyen yashimwe umurava wamuranze mu myaka ibiri ishize. Yagiriwe icyizere ahabwa inshingano zo kuba Visi Perezida akaba anashinzwe Ibikorwa muri uyu muryango

Sarah Doukouré yinjiye muri Rotary mu 2017, yabaye umuyobozi nyuma y’imyaka 10 nta mugore uhabwa izi nshingano muri Rotary Club Kigali Doyen.

Yavuze ko kuba ari umunyamahanga wabaye Perezida ari ikimenyetso cy’uburyo Rotary Club Kigali ifunguriye buri wese ushaka gutanga umusanzu we.

Yagize ati “Uyu ni umunsi mushya mu muhamagaro wanjye nk’umunyamuryango wa Rotary. Ni inshingano ziremereye kuko bivuze ko mu mwaka utaha nzaba mpagarariye imishinga yose tuzagira.’’

Mu mishinga azibandaho harimo kwita ku mishinga ijyanye no gufasha abagizweho ingaruka na COVID-19.

Ati “Leta y’u Rwanda yakoze neza mu gufasha abaturage bagezweho ingaruka na COVID-19. Natwe nka Rotary twiyemeje gukomeza gutanga umusanzu cyane ko biri mu byo twiyemeje.’’

Yanashimangiye ko azakomeza guharanira kongera umubare w’abanyamuryango bashya biganjemo ab’igitsina gore.

Ati “Mu myaka itatu ishize, nagerageje kwinjiza abandi bagore muri Rotary Club. Ubu dufite abagore 10 mu banyamuryango 30 bayigize. Turashaka kwinjizamo abandi banyamuryango. Aho niho nzibanda kandi bizanshimisha kubona abandi bagore dufatanya.’’

Muri manda ye, Doukouré azakorana na Sebera Eddy wagizwe Visi Perezida akaba anashinzwe Ibikorwa; Karema Carole yashinzwe Ibikorwa byo gukusanya inkunga; Ndoba Mugunga ushinzwe Fondation; Kayitare Florent yagizwe Umwanditsi unashinzwe Ibikorwa by’Urubyiruko; Ida Alexandra ni Umwanditsi wungirije mu gihe Kaburame Julien yagizwe Umubitsi.

Umunya-Côte d’Ivoire Sarah Doukouré yagizwe Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Doyen muri manda ya 2020/2021

Umuyobozi wa Rotary uhagarariye District Governor mu Rwanda, Rugera Jeannette, na we witabiriye uyu muhango, yijeje umuyobozi mushya wa Rotary Club Kigali Doyen kuzamuba hafi mu nshingano nshya yahawe.

Yagize ati “Ni ibyishimo kuba umuyobozi wa Rotary Club Kigali ari umugore, nzamuba hafi. Tuzakorana byinshi, hari imishinga myinshi tuzakora yibanda cyane ku buvuzi kubera ibihe bidasanzwe byo kurwanya COVID-19.’’

Umuyobozi wa Rotary uhagarariye District Governor mu Rwanda, Rugera Jeannette, yijeje umuyobozi mushya ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga itandukanye

Mu gutanga umusanzu wayo mu kwirinda COVID-19, Rotary Club Kigali Doyen yageneye abo mu Rutsiro udupfukamunwa 4000; yahaye Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) n’Ibyitiriwe Umwami Faisal inkunga ya miliyoni 13 Frw; yahaye RBC ingana ya litiro zisaga 900 z’imiti isukura intoki n’ibikoresho by’isuku birimo ‘kandagira ukarabe’ 160, bya miliyoni 12 Frw. Yanatanze inkunga ya miliyoni 3 Frw yo gushyigikira Umuryango w’Ubugiraneza ’Solid Africa’ wita ku barwayi batagira kivurira bagafashwa kubona amafunguro.

Mu Rwanda, Rotary igizwe na clubs esheshatu zirimo iya Musanze, Kigali Mont Jali, Kigali Virunga, Kigali Doyen, Gasabo na Butare zibarizwamo abanyamuryango 112.

Sebera Eddy yashimye abamubaye hafi, bakamufasha gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye igamije guhindura ubuzima bw'abaturage
Sebera Eddy ashyikiriza Sarah Doukouré ibirango byose bya Rotary Club Kigali Doyen
Sebera Eddy yitegura kwambika Sarah Doukouré indangabubasha igaragaza ko ariwe muyobozi mushya wa Rotary Club Kigali Doyen
Ihererekanyabubasha riba ari umunsi w'akanyamuneza ku mpande zombi
Sebera Eddy yahaye Sarah Doukouré icyemezo cy'ishimwe
Sarah Doukouré yahawe kuyobora Rotary Club Kigali Doyen nyuma y'imyaka itatu ayinjiyemo
Mugunga Ndoba ari mu banyamuryango ba Rotary Club Kigali Doyen
Umuyobozi wa Rotary uhagarariye District Governor mu Rwanda, Rugera Jeannette, mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango w'ihererekanyabubasha
Sarah Doukouré; Umuyobozi wa Rotary uhagarariye District Governor mu Rwanda, Rugera Jeannette na Sebera Eddy banasangiye icyo kunywa
Uhereye ibumoso: Sarah Doukouré; Umuyobozi wa Rotary uhagarariye District Governor mu Rwanda, Rugera Jeannette na Sebera Eddy bafata ifoto y'urwibutso
Bakata Aimé (uwa kabiri ibumoso) winjije Sarah Doukouré muri Rotary Club Kigali Doyen yahawe ishimwe
Nyuma yo guhererekanya ububasha, Sebera Eddy na Sarah Doukouré bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe na Ndoba Mugunga (hagati) ushinzwe Fondation muri Rotary Club Kigali Doyen
Sarah Doukouré wagizwe Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Doyen asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo gicuruza ibijyanye n’ingufu, Vivo Energy, kinafite Engen Rwanda
Umwe mu bitabiriye iki gikorwa yasigaranye ifoto y'urwibutso

Amafoto: Muhizi Serge

Video: Mushimiyimana Azeem


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .