Umuntu yategereza akareba –Kagame avuga kuri komisiyo iziga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 8 Mata 2019 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko komisiyo yashyizweho na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ngo icukumbure uruhare rw’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari intambwe yatewe mu gukemura icyo kibazo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu kiganiro n’abanyamakuru cyitabiriwe n’abakorera ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Perezida Macron nyuma yo guhura n’abayobozi ba Ibuka-France, yatangaje iryo tsinda ry’impuguke umunani rizayoborwa na Prof. Vincent Duclert.

Rizaba rifite inshingano zo “gusuzuma inyandiko u Bufaransa bubitse zifitanye isano na Jenoside zo hagati y’umwaka wa 1990 na 1994, hagamijwe gusesengura uruhare n’ibikorwa by’u Bufaransa muri icyo gihe no gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe abatutsi.”

Perezida Kagame yavuze ko iyi komisiyo ari imwe mu ntambwe igaragara itewe n’ubuyobozi bw’u Bufaransa mu gusubiza ikibazo cyakunze kugaruka cyane, ku ruhare bwagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ati “Komisiyo Perezida Macron w’u Bufaransa yashyizeho, ni bya bindi by’intambwe igaragara mu buyobozi bw’u Bufaransa mu gukemura icyo kibazo, kuko hari n’ibindi bakora bikemura n’ibindi bibazo bibareba bitareba n’u Rwanda, ariko kubireba u Rwanda icyo ngicyo navuga ko ari intambwe.”

“Niba barateye iyo ntambwe ubwo ni uko bayitera kugira ngo n’ibindi bizagende neza, ubwo umuntu yategereza tukareba uko bizagenda. Ngira ngo ariko byavutse biturutse mu buyobozi bushya, mu gihe gishya no mu gihe gikwiriye kuranga imikorere itandukanye n’iyahozeho kera, aho tugeze ibintu bishobora kuba neza kurushaho.”

Kuva Macron yatangira kuyobora u Bufaransa muri Gicurasi 2017, Perezida Kagame yavuze ko yazanye impinduka mu mikoranire y’u Bufaransa n’amahanga, n’imikoranire na Afurika by’umwihariko.

Uretse ishyirwaho rya komisiyo izasesengura inyandiko, Perezida Macron yanemeje ko hagiye gushyirwaho imbaraga mu gusobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera ubushakashatsi kuri ayo mahano.

Yaniyemeje kongerera ubushobozi urukiko rukurikirana ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera umubare w’abagenzacyaha “kugira ngo abakekwaho uruhare muri Jenoside bakurikiranwe kandi bacirwe imanza mu gihe gikwiye”.

Kuri iki Cyumweru kandi Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byatangaje ko “yifuje ko itariki ya 7 Mata yemezwa nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi."

Kwinjiza uyu munsi mu yindi yubahirizwa mu Bufaransa ni ikimenyetso gikomeye, harebwe ku mateka y’icyo gihugu mu Rwanda mbere ya Jenoside n’igihe yakorwaga.

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza