Umuntu wanduye Coronavirus yabonetse mu bipimo 3900 byafashwe mu binjira mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 15 Nyakanga 2020 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko mu bipimo 3911 byafashwe mu bantu batandukanye binjiraga mu Mujyi wa Kigali, habonetsemo umuntu umwe wanduye icyorezo cya Coronavirus.

Ni muri gahunda imaze iminsi aho inzego z’ubuzima ziyemeje gupima abantu nibura 5000 baba abinjira mu Mujyi wa Kigali, abarimo kuwusohokamo cyangwa abarimo kuwugendamo, hagamije kureba niba icyorezo cya Coronavirus kirimo kuzerera mu baturage bitazwi.

Ku ikubitiro mu bipimo 1181 mu Mujyi wa Kigali mu turere dutatu, muri ibyo bipimo byose nta na kimwe cyagaragayemo umurwayi wa Coronavirus.

Icyo gihe Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana yagize ati "Si ukuvuga ngo Covid-19 ntiri muri Kigali, ariko ni ukuvuga ngo ntabwo inyanyagiye muri Kigali ku buryo abagiye mu kazi utunguranye usangamo abantu, ahubwo ni hahandi turi kuyibona turi no gukurikirana tukavura abo yagaragayeho”.

Kuri uyu wa Gatatu RBC yatangaje iti "Icyiciro cya nyuma cy’ibipimo bya COVID-19 byafashwe mu buryo bwo gutomboza abantu ku marembo manini yinjira muri Kigali: Hafashwe ibipimo 3911 kandi umuntu umwe ni we wasanzwemo uburwayi. Ibindi bipimo byose nta burwayi byagaragaje.”

Hamwe mu hapimirwaga abantu binjira muri Kigali harimo ku Giti cy’inyoni, Rugende na Gahanga.

Kuri uyu wa Kabiri Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 38 basanganywe Coronavirus mu bipimo 5705 byafashwe mu masaha 24 yashize mu gihe 27 bayikize basezererwa mu bitaro.

Umubare w’abamaze kwandura Coronavirus kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020 bamaze kuba 1416, barimo 737 bakize. Abakiri mu bitaro bari kwitabwaho ni 675.

Abantu baturuka mu Ntara binjira mu Mujyi wa Kigali bagendaga bapimwa COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .