Umuntu wa kane mu Rwanda yishwe na COVID-19

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 11 Nyakanga 2020 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuntu wa kane mu Rwanda yishwe n’icyorezo cya COVID-19, abandi 47 basangwamo ubwo burwayi mu gihe 28 basezerewe mu bitaro mu masaha 24 ashize.

Abarwayi bashya batangajwe kuri uyu wa Gatandatu babonetse mu bipimo 4,060 byafashwe, barimo 43 b’i Kigali ubariyemo ababonetse mu kigo kinyurwamo by’igihe gito cya Kigali, babiri b’i Nyamasheke, umwe w’i Rusizi n’umwe w’i Kirehe.

Uwitabye Imana yari umugabo w’imyaka 78.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye IGIHE ko nyakwigendera "yari arwariye mu Rwanda, mu Ntara y’Iburasirazuba."

Yakomeje avuga ko yari asanganwe ubundi burwayi, bumufatanya n’uko yari ageze mu za bukuru, bumurusha imbaraga yitaba Imana.

Abaye uwa mbere wishwe na COVID-19 wafatiwe mu gihugu, kuko batatu babanje barimo umushoferi w’amakamyo (yakoreraga muri Tanzania), umupolisi n’umusirikare (bari mu butumwa muri Sudan y’Epfo), bageze mu mu Rwanda bamaze kuremba.

Umubare w’abarwayi bose hamwe wageze ku 1299, abamaze gukira ni 663 mu gihe abakirwaye ari 632.

Ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa ni 180.320.

Umuntu wa kane mu Rwanda yishwe na COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .