Mu barwayi bashya bagaragaye harimo 18 b’i Kigali bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, bane b’i Rusizi, babiri bo muri Kamonyi, babiri bo muri Rubavu, umwe wo muri Gisagara, umwe w’i Musanze, umwe w’i Kirehe n’umwe w’i Karongi.
Imibare yatangajwe kuri uyu wa Kabiri yatumye umubare w’abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda uba 4439, mu gihe abakize biyongereyeho 36, baba 2307. Bivuze ko abakirwaye ari abantu 2112.
Kugeza kuri uyu wa 8 Nzeri hamaze gufatwa ibipimo 447603.
Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gushishikariza abantu kurushaho gufata ingamba zo kwirinda, mu gihe hari icyizere ko mu gihe cya vuba hashobora kuboneka urukingo rwa COVID-19, nubwo ku bijyanye n’umuti, ubushakashatsi bushobora kuba bukiri inyuma.
Kuri uyu wa Mbere Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yabwiye abanyamakuru ko iyi ndwara mu gihugu ihari kandi igenda irushaho kugaragara ahantu hatandukaye, kenshi ubwandu bukibasira abantu bakorera ahatwikiriye kandi hafunganye.
Yakomeje ati “Ni uguhozaho rero kuko mu minsi iri imbere, mu mezi atatu ari imbere urukingo rushobora kuboneka, abantu nibihangane tugeze kuri kiriya gihe inzego zacu z’ubuzima zitaremerewe cyane, kandi tugumya kubitaho neza.”
Kugeza ubu abantu bakomeje kuzahazwa n’iki cyorezo mu Rwanda ni ababa basanganywe ibindi bibazo by’ubuzima nk’indwara zidakira zirimo diabete, umuvuduko w’amaraso cyangwa umubyibuho ukabije.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!