Umuntu umwe mu bita ku banduye Coronavirus ni we umaze gusangwamo iki cyorezo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Gicurasi 2020 saa 06:40
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko umwe mu bakorera ahahurizwa abantu bakekwaho ubwandu bwa COVID-19, ari we mukozi wo mu nzego z’ubuzima mu Rwanda umaze gufatwa n’iki cyorezo kuva byakwemezwa ko cyageze ku butaka bw’u Rwanda.

Ni mu gihe hirya no hino ku isi, imibare igaragaza ko abakora mu nzego z’ubuzima bari mu bafite ibyago byinshi byo gufatwa n’iki cyorezo kuko ari bo bita ku bamaze kucyandura umunsi ku wundi.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ikoranabuhanga ryatangijwe mu Rwanda ryo kwifashisha ‘robots’ mu bikorwa byo kwita ku banduye n’abakekwaho COVID-19, rizafasha kugabanya ibyago byo kwandura ku baganga n’abandi bakozi bita ku barwayi b’iki cyorezo.

Iri koranabuhanga ryashyizwe ahagaraga kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Gicurasi 2020, ni ‘robots’ eshanu zatanzwe ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP).

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko kubera hari abakozi bo kwa muganga barimo abaganga n’ababafasha bashobora kugira ibyago byo kwandura; ikintu cyose cyakora ibikorwa bimwe na bimwe byakorwaga n’abita kuri abo barwayi cyaba ari inyongera nziza yafasha kugabanya ibyo byago.

Ati “Bajya mu cyumba inshuro nyinshi bajyanye imiti, amafunguro, gufata ibipimo […] kandi uko bajyamo ni ko hashobora kubaho ibyago byo kwandura. Hari aho abakozi bakoraga amasuku byagaragaye ko umwe muri bo yanduye, kandi nta handi yahuriye n’abo bantu usibye aho akorera.”

Dr Ngamije akomeza avuga ko uburyo iyi ndwara yandura bworoshye cyane ku buryo iyo umuntu atubahirije amabwiriza yo kuyirinda cyangwa hakagira ikimucira, ahita yandura kuko nta wabasha kumenya aho uwanduye yakoze.

Kugeza ubu ku isi, nta mibare ihamye y’abakora mu nzego z’ubuzima bamaze kwandura COVID-19, gusa mu bihugu by’i Burayi na Amerika byazahajwe cyane na COVID-19, imibare y’abakora mu nzego z’ubuzima bafashwe bamaze kwandura igenda izamuka umunsi ku wundi.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imibare yo mu ntangiriro za Gicurasi 2020 igaragaza ko abakora mu nzego z’ubuzima bari baranduye COVID-19 basagaga 9 000, mu gihe abari bamaze kwitaba Imana barengaga 100.

Mu Bufaransa, u Bubiligi, u Bwongereza u Butaliyani, u Burusiya na byo ni bimwe mu bihugu biza imbere mu mibare y’abakora mu nzego z’ubuzima banduye COVID-19, ndetse bamwe bitabye Imana.

Zimwe mu mpamvu zishyirwa mu majwi ko zitera icyuho gituma abita ku barwayi ba COVID-19 bandura, harimo ko badahabwa ibikoresho bikwiye bibafasha kwirinda igihe bari mu kazi kabo, ndetse n’aho babihawe, bikaba bidahagije mu ngano.

Gukoresha ikoranabuhanga ririmo na ‘robots’ nk’izazanywe mu Rwanda, byitezweho ko bizagabanya ibyago byo kwandura ku bita ku barwayi b’iki cyorezo, ariko inzego z’ubuzi zigashishikarizwa cyane gushaka ibikoresho bihagije byo gufasha abakozi bo kwa muganga kurushaho kwirinda COVID-19.

Umwe mu bakora mu nzego z’ubuzima yanduye Coronavirus ari mu kazi ke mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .