Umunsi wa mbere wa Expo wasize amateka yo kwitabirwa n’abarenga ibihumbi 10 (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Nyakanga 2019 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali ryatangiye ku nshuro ya 22, ku munsi wa mbere ryitabirwa n’abantu basaga ibihumbi 10, uyu ukaba ari wo mubare munini ugereranyije n’abasanzwe bitabira iri murikagurisha ku munsi ryatangiyeho.

Iri murikagurisha ririmo kubera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali aho risanzwe ribera, rifite umwihariko wo kuba kugura itike cyangwa kwishyura ikintu wakunze bishobora gukorwa kuri MTN Mobile Money, hatabayeho guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Muri iri murikagurisha kandi aho abantu bamurikira ibicuruzwa byabo haraguwe, kuko imyanya yavuye kuri 700 yategurwaga mu myaka ishize ikagera kuri 903.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’imenyekanishabikorwa muri PSF, Kabera Eric, yabwiye IGIHE ko iri murikagurisha ririmo kwitabirwa cyane, haba ku rwego rw’abamurika ibyo bakora, abaguzi cyangwa abasura ibikorwa bitandukanye.

Yavuze ko uburyo bwo kwishyura kuri Mobile Money bwatumye abasura Expo baba benshi, kuko byakuyeho umubyigano mu gushaka amatike ndetse no kwishyura ibyo ukeneye.

Ati “Mu mibare, ejo abantu binjiye bakoresheje buriya buryo barengaga ibihumbi 10, kandi ubundi muri Expo dusanzwe dukora wasangaga imibare [y’abinjiye] ku munsi wa mbere ari ibihumbi bitandatu, ibyo ni ibitugaragariza ko abantu barimo kwitabira gukoresha uburyo bushya bwo kwishyura kandi barimo kubukoresha neza.”

Mu kwishyura itike kuri mobile money, umuntu ahita abona ubutumwa bugufi, ari nabwo yerekana ageze aho yinjirira, agatambuka nta mwanya na muto ahagaze. Ku muryango hashyizweho ibyuma bisoma ubwo butumwa kugira ngo hatabamo kubwigana.

Umuntu agura tike akanze *779# akemeza, agahitamo ururimi akoresha maze agakurikiza ibikurikira birimo guhitamo umubare wa tike yifuza. Bitewe n’umubare wa tike umuntu yishyuye, iyo akojeje telefoni ku cyuma kigenda kigaragaza izisigaye umuntu ashobora kwinjiriraho.

Byitezwe ko iri murikagurisha rizitabirwa n’abamurika ibikorwa barenga 500 barimo abo mu Rwanda n’abanyamahanga bazaturuka mu bihugu 25. Ryitezweho kuzasurwa n’abarenga 35,000.

TECNO yajyanye muri Expo telefoni zayo zigezweho
Uruganda Trust Industries rukora ibikoresho by'isuku rurimo kubimurika i Gikondo
BK Group Plc yitabiriye imurikagurisha, yitwaje ibikorwa byayo birimo serivisi ya Ikofi
Polisi irimo kumurika ibyuma bipima imyuka ihumanya ikirere isohorwa n'imodoka
Polisi y'u Rwanda nayo yitabiriye kumurika ibikorwa byayo birimo serivisi zo kuzimya umuriro
Ibijyanye n'imikino y'abana nabyo byitaweho
COPEDU PLC irimo kumurika serivisi z'imari ifitiye abakiliya bayo
Hakozwe ikizenga abana bashobora kogamo igihe batemberanye n'ababyeyi babo
PDF

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza