00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi Gisenyi icura imiborogo kubera igitero cy’abacengezi ku bakozi ba Bralirwa

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 29 Mutarama 2023 saa 07:20
Yasuwe :

Imyaka irenga 24 irashize imodoka yari itwaye abari abakozi b’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa, igabweho igitero n’abacengezi ndetse bica abagera kuri 39. Ni igitero kijya gusa n’icyagabwe ku wa 19 Werurwe 1997 ku banyeshuri b’i Nyange, kuko abari muri iyi modoka basabwe kubanza kwitandukanya, Abatutsi n’Abahutu bakajya ukwabo, ariko barabyanga.

Abazi iby’iki gitero neza, iyo muganira bakubwira ko ijoro ryo ku wa 18 Mutarama mu 1998 ryari amahoro ndetse abatuye iyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi bari batangiye kugira icyizere cy’umutekano, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibikorwa byinshi muri Gisenyi byari byarongeye gusubukurwa nk’uko bisanzwe, ndetse abakozi b’uruganda rwa Bralirwa bajya ku mirimo nk’uko byahoze.

Mu gitondo cyo ku wa 19 Mutarama 1998 ahagana 6h45, iki cyizere cyongeye gusubira irudubi. Icyo gihe nibwo imodoka yatwaraga abakozi ba Bralirwa yaguye mu gico cy’abacengezi igeze ahazwi nko mu Gitsimbi, muri Komine Nyamyumba, ubu ni mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu.

Icyo gihe aba bacengezi bari bitwaje imbunda n’intwaro gakondo barashe amapine y’iyi modoka irahagarara, binjiramo basaba Abatutsi kujya ukwabo n’Abahutu bakajya ukwabo. Abari muri iyi modoka bose bavugiye rimwe ko ari "Abanyarwanda."

Abacengezi bahise babamishamo amasasu, barongera babasaba kwitandukanya ariko igisubizo cyabo gikomeza kuba cya kindi, "Turi Abanyarwanda".

Kubera uburakari, Abacengezi bahise bamena lisansi kuri iyi bisi yari itwaye abagera kuri 74, bamwe bahiramo, abandi barasimbuka bicirwa hanze, mu gihe mbarwa aribo babashije kurokora ubuzima bwabo.

Alphonse Bahati wari umukozi wa Bralirwa icyo gihe ndetse akaba n’umwe mu bari muri iyi bisi, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko umubare w’abayiguyemo bazwi ari 39 ariko hari n’abandi badakorera uru ruganda iyi modoka yajyaga iha ’lift’ nabo bashobora kuba barapfiriye muri iki gitero.

Ati "Kiriya gitero cyaguyemo abakozi 39 ariko hari nk’abarimu bajyaga basaba lift buri gitondo ariko kuko batari bari mu rutonde ntibapfuye kumenyekana, hari nk’umugore wo muri BCR waguyemo. Yatwaraga abantu bari hagati ya 60 na 70."

Bahati icyo gihe we wari ufite imyaka 22 yabashije kurokoka iki gitero nyuma yo gusimbuka imodoka, Abacengezi bakamurasa mu kuguru.

Iki gitero ni kimwe mu byo abari batuye i Gisenyi muri icyo gihe, kuko cyongeye kubakura imitima ndetse bamwe bamara iminsi batajya ku kazi.

Nyuma y’amasaha make ibi bibaye, Ingabo z’u Rwanda zahise zitangaza ko zidashobora kwihanganira ibyabaye, ko ahubwo ababigizemo uruhare bagomba kubiryozwa.

Icyo gihe inzego z’umutekano zijeje kubakurikirana aho ariho hose ku buryo bagera aho bakamanika amaboko.

Babyibuka nk’ibyabaye ejo

Uretse abari abakozi ba Bralirwa, iki gitero kirakibukwa na benshi batuye Nyamyumba uyu munsi, cyane ko aho cyabereye hashyizwe urwibutso.

Ubwo iki gitero cyabaga, Ntirenganya Marcel yari umusore muto w’imyaka 17 ukora umurimo wo kuroba isambaza.

Uyu musore nawe wari ufite se ukora muri Bralirwa yavuze ko mu gitondo kare cyo kuri uyu munsi aribwo bamenye iyi nkuru y’incamugongo kuko bari bavuye kuroba.

Ati "Byabaye tuvuye kuroba isambaza, tumaze gushyira amato imusozi, duhita twumva abantu benshi n’amafirimbi ku mosozi bavuga ngo bisi y’uruganda barayitwitse. Ubwo abari ku Kivu bahise basubira mu mato kugira ngo bahunge ariko Inkotanyi zahise ziza zisaba abaturage kugira umutima utuje.”

“Twese twahise tuzamuka tuza kureba ibyabaye tuhageze dusanga bisi iracyari kwaka ndetse harimo abantu bakiri gushya ariko bapfuye.”

Mu kiganiro na IGIHE, Ntirenganya yavuze ko basanze Ingabo z’u Rwanda zageze kuri iyi bisi ndetse ziri gutanga ubutabazi bw’ibanze.

Abasore bari aho bahise basabwa gukurikira abo bacengezi bafatanyije n’Ingabo z’u Rwanda.

Ati “Icyo gihe bahise bavuga ko abo bacengezi baciye mu Kitagabwa, badusaba kubakurikira, icyo gihe nari umusore ngifite n’ibigango, twarabakurikiye tugera mu Ruhondo ariko turababura, biba ngombwa ko dusubira inyuma kuko batubwiye ko dushobora kuba twabasize mu rutoki twanyuzemo. Icyo badutegetse gushaka imihoro urutoki turarutema ariko turababura.”

Ntirenganya uyu munsi umaze kuba umugabo w’igikwerere yavuze ko nyuma y’iki gitero bamaze igihe bafite ubwoba. Ati “Icyo gihe abantu bamaze nk’iminsi itatu umutima utari hamwe, Inkotanyi zikajya ziza kuganiriza abantu mu ngo zibasaba gutuza.”

Amateka y’iki gitero kandi yibukwa neza na Mpahwenimana Jean de Dieu, wari umukozi wa Bralirwa muri icyo gihe.

Uyu musaza yavuze ko iki gitero cyabaye ari i Gisenyi mu Mujyi ategereje imodoka igomba kumujyana i Kigali kwivuza igisebe cyaturutse ku mpanuka yagiriye mu kazi.

Ati “Icyo gihe nari naragize impanuka icupa ryarantemye. Umunsi batwitse iyi bisi niwo munsi nagiyeho kwa muganga i Kigali, nahanyuze kare mu gitondo ngiye kwa muganga i Kigali, tugeze i Gisenyi mu mujyi twumva ko imodoka y’abakozi ba Bralirwa bayitwitse.”

Mpahwenimana yavuze ko ubwo bari bafashe urugendo bageze ahitwa Nyakiriba imodoka yari ibari imbere nayo itwika n’abacengezi biba ngombwa ko basubira inyuma.

Yavuze ko umwe mu bantu yibuka baguye muri iki gitero, harimo uwari umushoferi w’iyo bisi.

Ati “Uwo nibuka wapfuye ni umushoferi witwaga Buzukira wo kwa Sinishuka n’abandi babiri bahiriyemo banze kuvamo, bamwe bagiye basimbuka barabarasa abandi bariruka baracika.”

Yapfushije mubyara we

Nubwo iyi modoka yatwaraga abakozi ba Bralirwa ntibyabuzaga koi ha lift n’abandi bakoraga ahandi. Ibi ni nako byari byagenze ku munsi w’igitero.

Mu bari bahawe lift harimo n’umusore witwaga ‘Kigingi’ wakoraga muri Hoteli Le Méridien.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na mubyara w’uyu musore witwa Muhawenimana Eugénie yavuze ko basanze bamurashe mu musaya isasu rihingukira mu wundi.

Ati “Biriya byabaye mfite imyaka 17, icyo gihe twari dutuye hafi n’ikigo cya gisirikare mu Butotori, hari nka mu gitondo 6h30, twumva amakuru ngo bisi barayitwitse, baza kutubwira ko ari Interahamwe ziyitwitse. Ubwo harimo mubyara wanjye tugiye kumva baratubwiye ngo nituze dutware umurambo bamurashe. Ubwo twagiye gufata umurambo dusanga bamurashe mu gutwi isasu rihingukira mu kundi, twahise tumushyingura. Twamwitaga Kigingi.”

Muhawenimana yavuze ko uwo munsi ubuzima bwari bwahagaze. Ati “N’uwagiye guhinga yaragarutse asubira mu rugo n’uwari urugiye gucuruza yahise agaruka. Uwo munsi nta kintu cyakozwe, ndetse hashize nk’ukwezi twese twirirwa mu rugo.”

Kugeza uyu munsi abaguye muri iki gitero bashyiriweho urwibutso ndetse abagore bafite abagabo bakiguyemo bafite ihuriro babamo ku buryo uruganda rwa Bralirwa rwakomeje kubaba hafi.

Mu gitondo cyo ku wa 19 mu 1998 ahagana 6h45 nibwo iyi bisi yatwaraga abakozi ba Bralirwa yatwitswe n'abacengezi
Ahabereye iki gitero mu gitondo cyo ku wa 19 mu 1998 hashyizwe urwibutso
Buri mwaka abaguye muri iki gitero cy'abacengezi baribukwa

Amafoto: Munyakuri Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .