Yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki 4 Ukuboza 2022, ubwo yaganirizaga ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bari mu mahugurwa muri IPRC Musanze. Yabasangije ku ndangagaciro zaranze Urugamba rwo kubohora igihugu n’uburyo zafasha rwiyemezamirimo muto kwiteza imbere no kubaka igihugu.
Amahugurwa uru rubyiruko ruri guhabwa, agamije kurwongerera ubumenyi n’ubushobozi ngo rurusheho kuba indashyikirwa mu byo rukora no guharanira iterambere ry’Abanyarwanda bose muri rusange.
Gen James Kabarebe yavuze ko abikorera ari inkingi ya mwamba y’iterambere ry’igihugu. Ashingiye ku mateka y’u Rwanda yaranzwe n’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yashimangiye ko abikorera bafite uruhare runini ngo amacakubiri atazongera kugira ijambo mu mateka y’Abanyarwanda.
Ati “U Rwanda ikizarukiza ibyo bibazo by’amateka yacu duhora turwana na byo by’amacakubiri, ni igihugu giteye imbere, cya kindi giteye imbere aho wavuga ngo urwego rw’abikorera rurayoboye politiki y’igihugu.”
Yakomeje agira ati “Abacuruzi n’abanyenganda umunsi bagize ijambo rya nyuma mu gihugu cyacu, amacakubiri azarangira. Umucuruzi iyo akora aba ashaka abamukorera, iyo ushaka abakugurira rero ntuvangura, ushaka amafaranga. Iyo ushaka gukoresha akazi, ushaka abakozi benshi cyane, uba ushaka abantu, ntushobora kubavangura.”
Gen Kabarebe yavuze ko iyo igihugu giteye imbere buri muturage wese bikamugeraho, ntawe uba ushaka amacakubiri cyangwa intambara kuko buri wese yumva igihombo cyabyo.
Yaboneyeho kugaragaza ko abo bikorera ari na bo bagira uruhare mu kurwanya ushaka kuzana icyo aricyo cyose cyatuma umutekano uba muke kuko ari bo ba mbere bahahombera.
Ati “Ntabwo waba ufite abashoramari mu gihugu batera imbere, ishoramari ryabo ryararenze imipaka ngo bifuze amacakubiri n’intambara […] icyo gihe ubwabo barahaguruka bakakurwanya kuko bafite ubucuruzi bwo kurwanaho.”
Yongeyeho ati “Umunsi u Rwanda rwageze aho ngaho, amacakubiri azirangiza ubwayo kuko buri wese azaba arinda imari, ashaka ko umwana we yiga. Ubu se umwana wawe yaba yiga, ukifuza icyahagarika amashuri ye? Ntabwo byashoboka.”
Gen Kabarebe yavuze ko icyatumye FPR Inkotanyi n’ingabo zayo batsinda Urugamba rwo kubohora u Rwanda, ari ubuyobozi bwiza, asaba urubyiruko kumenya uko bayobora imishinga yabo ndetse n’abo bakorana kugira ngo batere imbere.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!