Byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu. Uwo mukozi w’umuhungu yitwaga Niyonita Eric, mu gihe umukobwa we yitwaga Bampire Françoise. Ntabwo icyo bapfuye kiramenyekana ku buryo byagejeje aho Niyonita atera mugenzi we icyuma akamwica.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye IGIHE ko inzego z’umutekano zarashe Niyonita ubwo zari zitabaye zajya kumuta muri yombi akazirwanya.
Ati “Yashakaga gutema buri wese umwegereye”.
Yavuze ko amakuru arambuye ku byabaye, aza kuyatugezaho mu masaha ari imbere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!