Umukozi w’Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal arashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ukuboza 2020 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Umukozi w’Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal ashinjwa guhohotera bishingiye ku gitsina umugore wari wabigannye, ndetse Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwatangiye iperereza kuri iki gikorwa, kikazafatwaho umwanzuro.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ubutumwa bw’uwitwa Leah Joy Prout, avuga ku ihohotera rishingiye ku gitsina yakorewe ubwo yari muri ibi bitaro.

Yagize ati “Mu busanzwe ndi umuntu udakunda gushyira ibintu bye hanze, ariko ndizera ko gushyira hanze inkuru yanjye bishobora gufasha umwe muri mwe. Ku wa Kane ushize ni mugoroba nakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cy’ibizamini mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.”

“Nahuye n’ugutsimbarara kw’abakozi ku bijyanye no kumpa izina ry’uwabikoze. Ku wa Gatanu nabashije kumenya amazina. Muri icyo gitondo natanze ikirego kuri iryo hohoterwa. Ku wa Mbere, ushinzwe kwakira abantu yambwiye ko bazakora iperereza niba byarabaye koko.”

Ubu butumwa yabusoje asaba RIB gukora iperereza kuri iki kibazo. RIB nayo ibinyujije kuri Twitter, yahise ivuga ko iki kibazo yatangiye kugikurikirana.

Ati “RIB yatangiye iperereza ku birego by’ihohotera rishingiye ku gitsina ryavuzwe ku mukozi w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal kandi hazakorwa igikwiye.”

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wungirije w’ibi bitaro, Dr Edgar Kalimba, yatangaje ko bababajwe cyane n’ibi birego ndetse babishyikirije inzego bireba.

Ati “Twababajwe cyane n’ibirego bya Leah Joy Prout ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’umwe mu bakozi bacu mu gihe yari ari mu bitaro.”

“Mu gihe duharanira kuba ikigo cy’indashyikirwa, duha agaciro uburenganzira bw’abarwayi n’abashyitsi bacu kandi buri gihe duharanira kububaha. Ku bw’ibyo, ibi birego turabifata nk’ibikomeye, twakoze iperereza mu kigo kandi twashyikirije ikibazo inzego bireba.”

Umwe mu bakozi b'Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal ashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina
Iri niryo tangazo ubuyobozi bw'ibi bitaro bwashyize hanze
Ubutumwa bwa Leah Joy Prout buvuga ku ihohoterwa yakorewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .