00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukozi w’Akarere ka Rutsiro yafunzwe akekwaho ruswa mu bucukuzi bw’umucanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 December 2024 saa 02:27
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi umukozi ushinzwe kurengera ibidukikije mu Karere ka Rutsiro, Kamayirese Innocent, akekwaho ruswa ifitanye isano n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’umucanga n’amabuye y’agaciro.

Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko “Kamayirese yafashwe nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku mitangire y’ibyangombwa byo gucukura umucanga n’amabuye mu Karere ka Rutsiro.”

Yakomeje avuga ko “akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke ku bantu batandukanye kugira ngo abafashe kubona ibyangombwa byo gucukura amabuye n’umucanga muri ako Karere.”

Uwafashwe afungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Gihango mu Karere ka Rutsiro mu gihe dosiye igitunganwa kugira ngo izohererezwe Ubushinjacyaha.

Dr Murangira yavuze ko mu gukora ibi byaha, uyu mugabo yifashishije amayeri atandukanye.

Ati “Kamayirese Innocent, arakekwa kuba mu bihe bitandukanye no ku bantu batandukanye, yaragiye yifashisha umwanya arimo w’akazi w’ushinzwe kurengera ibidukikije ku rwego rw’Akarere, akaka abantu amafaranga kugira ngo akore raporo y’isuzuma bakorerwa mbere yo guhabwa ibyangombwa, ize igaragaza ko aho bashaka gucukura amabuye n’umucanga hubahirije amabwira agenga ibidukikije. Yafashwe amaze kwakira arenga 3,000,000 Frw.”

Uyu mugabo akurikiranyweho gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, icyaha giteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Dr. Murangira yavuze ko “RIB irashimira abaturage bakomeje kugaragaza ubushake bwo kwanga gutanga ruswa ahubwo bagatanga amakuru kuri yo. RIB iributsa kandi ko ruswa ari icyaha kidasaza, inaburira abakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko ari ibikorwa bihanwa n’amategeko.”

Yagize ati “RIB na none irashishikariza abaturage gutanga amakuru ku cyaha kitaraba kugira ngo gikumirwe, ndetse inibutsa abantu ko gutanga ruswa kugira ngo ubone serivisi mu buryo budakurikije amategeko ari icyaha, uzafatwa azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .