Umukirigitananga Munyakazi Deo yerekeje i Burayi (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 16 Kamena 2019 saa 06:03
Yasuwe :
0 0

Deo Munyakazi, umukirigitananga umaze kugira izina rikomeye mu muziki gakondo, yerekeje mu Bubiligi ku Mugabane w’u Burayi aho yatumiwe mu nama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’umuco.

Iyi nama y’iminsi ibiri yiswe “Culture for the Future” iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Bruxelles ku wa 16-17 Kamena 2019.

Munyakazi yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku wa 15 Kamena 2019; yahageze aherekejwe n’inshuti ze n’abavandimwe barimo mushiki we Niyifasha Esther na mukuru we Niyonsaba Albert na bo bazwi mu muziki wo mu nsengero.

Inama ya “Culture for the Future’’ yatumiwemo yahawe intego yo guhanga udushya no gusangira ibitekerezo ku iterambere ry’umuco muri rusange nk’inzira z’iterambere n’amahoro.

Yateguwe n’u Bubiligi ku nkunga ya Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Uyu musore ari mu Banyarwanda bayitumiwemo; yitezwemo n’abandi barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa (OIF), Mushikiwabo Louise utangamo ikiganiro ndetse na Karemera Carole washinze Ishyo Arts Center uzayobora kimwe mu biganiro byo ku munsi wa kabiri.

Mushikiwabo ari mu banyacyubahiro bategerejwe gufungura iyi nama ibera mu nzu ya Centre de Beaux-Arts (Bozar) i Bruxelles.

Mu bandi batanga ibiganiro barimo umwarimu mu bijyanye n’Indimi n’Ubukungu muri Kaminuza yo mu Butaliyani yigisha iby’Indimi n’Itangazamakuru ya International University of Languages and Media (IULM), Pierluigi Sacco.

Munyakazi yabwiye IGIHE ko “Nizeye kunguka byinshi bitewe n’ubunararibonye nzakura ku bazabyitabira.’’

Iyi nama itegerejwemo abarimo abanyabugeni, impuguke mu by’umuco, abanyamategeko, abayobozi b’ibigo barimo abaturutse muri EU n’abandi basaga yamuryango bayo ku Isi basaga 400.

Munyakazi ni umwe mu bahanga mu gukirigita umurya w’inanga gakondo y’Abanyarwanda mu bakibyiruka, abikora nk’umunyempano wabyize akiri muto.

Yacuranze mu bitaramo bikomeye yishimirwa na benshi, ni umwe mu bigishijwe n’umusaza Mushabizi wamenyekanye mu nanga yitwa “Zaninka”.

Uyu musore iyo yivuga agira ati “Ndi mwene Habihirwe wa Mukorukarabe wa Kidende cya Mutarataza wa Zirimwabagabo wa Kagirimpa ka Mpanga.’’

Yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo Umwongereza, Joscelyn Eve Stoker [Joss Stone]. Azwi mu zirimo “Emirembe”, “Italanto”, “Urakwiriye Mwami’’ na “Isoko dusangiye” yumvikanamo inanga ye na saxophone yashyizwemo n’Umwongereza Scott Woods ubizobereyemo.

Mu rugendo rwe rwa muzika, yitabiriye amaserukiramuco atandukanye arimo iry’i Paris aho yatumiwe mu gitaramo ‘Le Printemps des Poètes’; mu Budage yatoranyijwe mu bahanzi 10 bafite umwihariko kandi batanga icyizere muri muzika ku Isi.

Munyakazi ukomora inganzo kuri Mushabizi ubwo yageraga i Kanombe
Deo Munyakazi na mukuru we Niyonsaba Albert wamuherekeje mbere yo kwerekeza i Bruxelles mu Bubiligi
Munyakazi Deo na mushiki we Niyifasha Esther na we umaze kuzamura urwego rwe mu gukirigita inanga
Munyakazi yari agaragiwe mbere yo gufata indege igana i Burayi aho yatumiwe
Yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aherekejwe n'inshuti n'abavandimwe be
Munyakazi Deo amaze kwandika izina mu gucuranga inanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza