00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukamo wikuba gatatu: Ibyo wamenya ku buhinzi bw’ubwatsi bw’amatungo budakorerwa ku butaka

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 26 September 2024 saa 07:01
Yasuwe :

Ubuhinzi bugezweho bwifashisha ikoranabuhanga ndetse mu Karere ka Gatsibo hahingwa ubwatsi bw’amatungo burimo ubw’inka hifashishijwe ikoranabuhanga rizwi nka ‘hydroponic’ ridakenera ubutaka, ababugaburira inka bagahamya ko bwatumye umukamo wiyongera cyane.

Ni ubuhinzi bukorerwa muri ‘green house’, hagahingwa ubwatsi bw’amatungo hifashishijwe ibinyampeke biboneka mu Rwanda nk’ibigori, ingano n’amasaka.

Umushinga Hydroponic Fodder uri mu yatangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda (UNDP) igamije guteza imbere imibereho y’abatuye Intara y’Iburasirazuba binyuze muri za koperative zigemura amata ku makusanyirizo.

Ni uburyo bw’ikoranabuhanga bwo guhinga bwifashisha amazi ariko budakenera ubutaka.

Green House itunganyirizwamo ubwatsi bw’amatungo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo ifite ubuso bwa metero kare 300, hagatunganyirizwa toni 80 z’ubwatsi buri cyumweru, butunga inka zirenga 1000.

Umuyobozi Mukuru wa Uruhimbi Kageyo Cooperative ihingira aborozi ubwatsi, Jackson Karara yabwiye IGIHE ko bahinga ibiro 1,5 by’ibinyampeke nyuma y’icyumweru isiniya imwe ikabyara ibiro 10 kugeza kuri 12 by’ubwatsi bw’amatungo.

Ibinyampeke babanza kubisukuza amazi arimo vinaigre, nyuma bakabironga neza bakongera kubitumbika mu mazi amasaha ane, bigashyirwa mu buhumbikiro byamara iminsi ibiri bikaba byatangiye kuzana imizi. Nyuma bihita bishyirwa ku masiniya ya alminium hagakurikiraho kuhira gusa.

Ati “Ntabwo dukeneye imiti yo kwica udukoko, ntabwo dukeneye ifumbire ahubwo dukeneye amazi gusa ibindi ni umwuka wo mu kirere, igihingwa gikoresha kugira ngo gikure hakaza n’ubushyuhe buri mu kirere cy’iwacu.”

Muri ubu buhinzi bakoresha ibinyampeke bitarwaye ariko byumye neza, ubwatsi bukagaburirwa amatungo arimo inka, ihene n’andi yororerwa mu biraro.

Ati “Ubu bwatsi buba bufite intungamubiri zirimo ibyubaka umubiri ku kigero cyo hejuru (hagati ya 15 na 24%) bitewe n’ubwoko bw’ubwatsi kuko ibigori n’ingano ni byo dukoresha hano ariko hari n’aho dukoresha amasaka.”

Karara yavuze ko mu bushakashatsi bakoze basanze ubu bwatsi bwongera umukamo w’inka ku rugero rwenda kwikuba gatatu, kandi itungo rikagira ubuzima bwiza.

Ati “Ubu bwatsi bwongera umukamo ku ijanisha rya 60%, kuko ubu usanga umworozi yaravuye kuri litiro eshanu akagera kuri litiro 15 amaze gukoresha ubu bwatsi. Harimo no kongerera inka ubuzima bwiza, kugabanyuka kw’imfu z’amatungo ziturutse ku burwayi, amase aboneka akajya muri biogas agatanga umusaruro abantu bakabona ibyo gutekesha, ndetse n’ibiro by’amatungo bikiyongera, itungo riba rifite inyungu.”

Ubwatsi buhinze ku isiniya imwe bupima ibilo biri hagati ya 10 na 12 bugurishwa 1000 Frw ku borozi bari muri koperative.

Ukurikirana umushinga w’ubuhinzi budakenera ubutaka (Hydroponic) muri UNDP, Egide Kundinshuti yavuze ko aborozi bashobora no kwihingira ubu bwatsi iwabo.

Ati “UNDP itekereza iyi nyubako yumvaga ko ishobora kuba nk’ishuri aborozi batuye muri aka karere bashobora kwigiramo bakabyikorera bitewe n’ubushobozi bwabo. Babonye amakuru bashobora kubyigiraho.”

Sibomana James wororera mu Murenge wa Rwimbogo akanagemura amata ku ikaragiro ry’amata ryaho, yabwiye IGIHE ko ubu bwatsi bwongera umukamo ku rugero rwo hejuru.

Ati “Niba uyu munsi nakamaga inka eshanu nkakuramo litiro 10, uyu munsi nkaba mfite inka imwe nyigaburiye kuri ubu bwatsi igakamwa litiro 10 cyangwa 12 ari yonyine binyereka ko nimara gushyira ibikorwa iwanjye, nimba mfite inka 10 nibura zizajya zikamwa litiro ziri hejuru ya 200.”

Uyu mugabo avuga ko bitewe n’ubushobozi buke afite agura ubwatsi bw’inka ze bw’ibihumbi 15 Frw, akabugaburira inka esheshatu.

Ati “Mba ngenda nzivangira kuko ntabwo bwazihaza bwonyine.”

Yahamije ko igihe “Ugaburiye inka uyu munsi igahaga nimugoroba iyo ugiye kuyikama itanga umusaruro. Na nimugoroba wayigaburira mu gitondo wajya kuyikama ukayikuramo umusaruro, usanga nibura umusaruro wa nimugoroba urutana n’uwa mu gitondo kandi ukanaruta uwa za nka z’inyarwanda twakamaga amata make.”

Ikibazo cy’ubwatsi cyabaye amateka

Nyiranturo Xaverine wo mu Kagari ka Karitutu, mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, wanahinze ubu bwatsi mu rugo iwe yabwiye IGIHE ko butuma inka zibyibuha n’amata zikamwa akagira icyanga, ndetse mu bihe by’izuba ntibahangayikishwe n’icyo bazigaburira.

Ati “Ubu bwatsi bwaranyorohejere mu gihe cy’izuba. Ndazana umuba w’ubwatsi ubundi nagabura udusiniya tubiri (ibilo 25) inka irarya ikanahaga ukabona nta kibazo ifite kandi ubundi twazanaga imiba ibiri ugasanga ntinahaze. Iyo iriye ibi bigori igira n’inyota ikanywa cyane.”

U Rwanda rwashyizweho gahunda y’uko ubworozi bw’inka bwakorerwaga mu nzuri bukorerwa kuri 30% by’ubutaka ahandi hagahingwa mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Kuri buri siniya ikozwe muri alminium hashyirwaho ikilo 1,5 hakazeraho ibiro 12 by'ubwatsi nyuma y'icyumweru kimwe
Ibinyampeke babanza kubirongesha amazi arimo vinaigre
Aho bahinga ubu bwatsi hakoze ingombajwi ya Z, bivuze ko amazi yuhijwe ku isiniya yo hejuru amanukira mu myenge iyipfumuyemo akajya mu zo hasi kugeza agiye mu mureko akajya mu kigega akazaba ari na yo agaruka
Bimera nk'aho biri ku butaka
Ubwatsi buhingwa hadakoreshejwe ubutaka buzwiho kongerera inka umukamo
Inka zirya ubwatsi bwahinzwe hakoreshejwe ibinyampeke ziba zisa neza
Inka bazigaburira bagendeye ku biro byazo
Ikizingo kimwe kigura 1000 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .