00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Rwamagana ugiye kwagukira mu yindi mirenge itatu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 5 Kanama 2021 saa 03:41
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwamurikiwe igishushanyo mbonera gishya cy’uyu mujyi, cyerekana ko muri aka Karere hakwiriye kuvugururwa ibikorwa bitandukanye kugira ngo bijyane n’igihe.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Kanama 2021 nibwo cyamuritswe, kikaba kigena ko imbago z’Umujyi zizaguka zikava ku mirenge itatu zikagera kuri itandatu.

Kigaragaza impinduka zitezwe mu myaka 30 iri imbere aho cyakozwe hagendewe ku kuba abaturage bazava ku bihumbi 390 batuye aka Karere kuri ubu bakagera ku bihumbi 900 mu myaka 30 iri imbere.

Iki gishushanyo kandi cyanagaragaje ko aka Karere gakwiriyye kuba igicumbi cy’iterambere mbumbe ry’Intara y’Iburasirazuba, amarembo y’ubukerarugendo bukorerwa ku mazi n’inganda zishingiye ku musaruro ukomoka ku buhinzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko icyo bishimiye kuri iki gishushanyo mbonera gishya ari uko hiyongereyemo ibintu bibiri by’ingenzi birimo kuba imbago z’umujyi zagutse no kuba gitanga ibintu byose by’ingenzi ku buryo umuturage yerekwa icyo ubutaka bwe bwagenewe.

Yakomeje avuga ko kuri ubu bagiye kukimurikira abaturage mu minsi 28 kugira ngo barebe niba nta kosa ririmo ubundi bacyemeze mu buryo bwa burundu.

Ati “Tugiye gukangurira abaturage kutubaza ibibazo bijyanye n’aho batuye kugira ngo bamenye ikihateganyijwe, batangire gutekereza mu buryo bwagutse kubyaza umusaruro ibihagenewe.”

Joshua Ashimwe uyobora ikigo cyatsindiye isoko ryo gukora igishushanyo mbonera cya Rwamagana, avuga ko Umujyi wa Rwamagana bawaguye aho mbere wari kilometero kare 52 none ubu ngo barazongereye zigera kuri 65.

Ashimwe yavuze ko hari imishinga 16 bashyizemo yitezweho gutuma Umujyi wa Rwamagana utera imbere ugatanga akazi kandi ugasurwa cyane n’abantu batandukanye.

Muri iyo mishinga harimo uwo kuvugurura ibitaro, Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubaka isoko rishya, kuvugurura agace ka Uswahilini nk’agace k’amateka katangirijwemo ubucuruzi mu Rwanda.

Hari kandi kubaka inyubako yajya iberamo inama mpuzamahanga ikanagira amacumbi, kubaka ikigo urubyiruko rwahangiramo udushya mu ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye.

Akarere ka Rwamagana kari mu turere dutatu twatoranyijwe mu mijyi ikikije Kigali (Satellite City) kimwe na Bugesera na Muhanga, nyuma yo kubona ko twegereye Umujyi wa Kigali tukaba tuzahabwa umwihariko mu bikorwaremezo bitandukanye birimo nk’ibice byahariwe inganda.

Uri mu Mujyi wa Rwamagana, ushobora kwerekeza mu bice bitandukanye by'Intara y'Iburasirazuba
Rwamagana ni kamwe muri turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba kakaba ari nako karimo icyicaro cyayo.
Akarere ka Rwamagana kagizwe n'imirambi, ku buryo umuntu aterera amaso akabona hakurya iyo kure...
Mu nzira uri hafi yo kugera mu Mujyi rwagati, usanganizwa ibirango bigaragaza icyo aka karere gakungahayeho
Mu nzira zerekeza i Rwamagana uturutse i Kigali
Ikirere cy'i Rwamagana gihora gisa neza, imihanda nayo irashashe
Imodoka zisohoka muri Gare zerekeje mu bice bya Kigali na Kayonza
Kiliziya ya Rwamagana mu ishusho y'insengero Gatolika za kera
Urebeye kure Groupe Scolaire St Aloys Rwamagana, ishuri rya Kiliziya Gatolika rifashwa na leta, rikayoborwa n’abafurere b’Abayozefiti
Iri shuri riherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro mu Kagari ka Nyagasenyi mu Ntara y’Uburasirazuba
Ibikorwa remezo biraganje muri aka karere...
Ishuri ry’abafite ubumuga rya HVP Gatagara riri i Rwamagana hafi y'Umujyi rwagati
Ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga ku wa 23 Nyakanga 2017, abaturage b'i Rwamagana baramubwiye bati “turifuza Rwamagana yabaye Dubai y’u Rwanda”
Uturutse i Kigali winjira mu Mujyi wa Rwamagana
Ukigera muri aka karere usanganirwa n’ubuhinzi kuko butunze benshi cyane
Aho Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana
Mu Mujyi rwa gati inyubako z'ubucuruzi zigerekeranyije zikomeje kuzamurwa umunsi ku wundi
Ibiro by'Intara y'Iburasirazuba
Byubatse mu buryo bugezweho
Isuku muri Rwamagana irangwa hose ku mihanda
Inyubako ya RSSB n'iya BNR ni zimwe mu ziranga mu Mujyi wa Rwamagana
Rwamagana Pension Plaza
Ishami rya Kaminuza y'Abadivantisiti [UNILAK] i Rwamagana
Muri iki gihe hafi ya UNILAK haratohagiye nubwo mu Burasirazuba hakunze kuva izuba ryinshi
Akarere ka Rwamagana kagizwe n’imirenge 14, utugali 82, imidugudu 474 n’ingo 74175, aho izingana na 63.5% zituye ku midugudu
Kimwe n’indi mijyi, ibikorwa remezo nk’imihanda myiza, amagorofa, ibitaro, amashuri n’ibindi ntibyatanzwe muri Rwamgana
Mu mihigo y'umwaka wa 2016/2017, Rwamagana yabaye iya mbere n’amanota 82.2%
Mu mihigo, Akarere ka Rwamagana kakoze ibisa n’ibitangaza kuko kavuye ku mwanya wa 10 mu mwaka wa 2015
Umusigiti wa Rwamagana uri mu Mujyi rwagati
Ku wa 23 Nyakanga 2017, ubwo Perezida Kagame yavugaga kuri Rwamagana, yagize ati “Reka nkiranure impaka ku buryo bworoshye, njyewe ntuye ku mupaka wa Rwamagana na Kayonza. Ubwo ni ukuvuga ngo mpatuye hombi, aho ntatuye inzira ijya iwanjye niho inyura."
Rwamagana ifite ubuso bungana na kilometero kare 682 n’abaturage 313,461, bari ku bucucike bwa 460 kuri kilometero kare imwe
UNILAK uyirebeye ku muhanda...
Rwamagana ifite hoteli na moteli zigezweho
Cogebanque yateye amatako i Rwamagana

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .