Uyu muhanda wa kaburimbo imirimo yo kuwubaka irarimbanyije, aho byitezwe ko uzarangira muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2024/2025. Uzaba ureshya na kilometero 1,8, ukazuzura utwaye miliyari 1,9 Frw.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kagabo Richard, yabwiye IGIHE ko bamaze gusinyana amasezerano n’abazubaka uyu muhanda witezweho kwagura uyu Mujyi.
Yagize ati “Byamaze kwemezwa mu Mujyi wa Rwamagana muri iyi ngengo y’imari tuzubakamo umuhanda wa kaburimbo uzanyura mu Kagari ka Nyagasenyi uzaca kuri St Aloys, uzenguruke ku Kigega umanuke hasi muri Nyagasenyi ugende uhure n’undi uva ku Gakiriro, uzaba ureshya na kilometero 1,8.”
Yavuze ko uyu muhanda uzarimbisha Rwamagana, utumwe umujyi waguka kandi byoroshye urujya n’uruza.
Visi Meya Kagabo yavuze ko rwiyemezamirimo uzawukora yamaze guhabwa amasezerano ndetse n’abazamugenzura nabo bahawe amasezerano.
Yavuze ko kuri ubu Akarere kari kwishyura ibikorwa by’abaturage bizangizwa n’ikorwa ryawo aho bazishyura miliyoni 23 Frw.
Uyu muyobozi yasabye abaturage kuzabungabunga uyu muhanda no kuwurimbisha nko gutera ibiti bisanzwe n’iby’imitako kugira ngo aho batuye hakomeze gusa neza.
Akarere ka Rwamagana gasanzwe gafite mihanda ya kaburimbi ireshya na kilometero 28 ubariyemo n’iyubatswe kera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!