00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Rusizi mu isura nshya nyuma yo kwemererwa kuvugurura inyubako

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 5 Ugushyingo 2022 saa 11:32
Yasuwe :

Abatuye n’abakorera Mujyi wa Rusizi bavuga ko uyu mujyi usigaye ugaragaramo ubwiza n’ isuku nyuma y’uko akarere gatanze uburenganzira bwo kuvugurura inzu zari zishaje.

Ni mu gihe uyu mujyi wabonekagamo inzu nyinshi zishaje, n’izigeretse zanze kuzura.

Kuri ubu iyo uwugezemo, usanga inzu zari zishaje zaravuguruwe, ndetse n’inyubako zigeretse zari zarahagaze, imirimo yo kuzubaka yarasubukuwe ahenshi ikaba irimbanyije.

Ibi byose byatewe n’uko ubuyobozi bw’aka karere bworohereje abafite inzu muri uyu mujyi, bubaha uburenganzira bwo kuvugurura.

Gasigwa Eulade yabwiye IGIHE ko umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga yasanze uyu mujyi urimo inzu zishaje kandi ari umujyi ugomba kunganira umujyi wa Kigali.

Ati “Inzu zacu zari zishaje cyane, kuko zubatswe n’Abarabu kera. Umujyi ugomba kunganira Kigali ugomba gusa neza, kandi ubushobozi bwo kubaka ama-etaje ntabwo abantu bose bari babufite. Twakoze inama na meya tumusaba ko twavugurura kuko tutari dufite ubushobozi bwo guhita twubaka ama-etaje arabitwemerera”.

Inzu zari zishaje ubu zisize amarangi mashya, zashyizwemo amakaro ndetse zanahinduriwe ibisenge zishyirwaho ibishya.

Abakorera muri uyu mujyi bavuga ko nubwo izi nzu atari etaje, bitazibuza gusa neza bagereranyije n’uko zasaga bataravugurura.

Banyiri izi nzu bavuga ko kuba barahawe uburenganzira bwo kuvugurura bizabafasha kubaka inzu zigeretse, ziteganyijwe ku gishushanyo mbonera kuko kuvugurura byatumye amafaranga y’ubukode yiyongera.

Biziyaremye Anthere, ufite iri kuvugururwa, avuga ko mbere impamvu batavugurura ari uko abayobozi bari bahari mbere bari barakaniye cyane ngo basenye bubake inzu zigeretse.

Ati “Umuntu wese ugeze muri uyu mujyi amaze nk’amezi abiri atahagera ahita abona ko uyu mujyi warushijeho gucya, urushaho kuba mwiza n’isuku yariyongereye”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiriga, yavuze ko kuvugurura bitahagaritse gahunda yo kubaka inzu zigeretse.

Ati “Kongera ubwiza bw’umujyi ntabwo ari ikintu gikorwa umunsi umwe ni urugendo rw’igihe kirekire”.

Abatuye muri uyu mujyi basabwe ko nyuma yo kuvugurura bagomba gutera imikindo ibiri imbere y’inzu hagamijwe kujyanisha iterambere no kubungabunga ibidukikije.

Dr Kibiriga avuga ko impamvu bahisemo imikindo ari uko ibindi biti bigira amababi ahunguka agateza umwanda.

Ati “Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi dusaba ko buri rugo rutera ibiti bitatu by’imbuto ziribwa, ariko mu mujyi hagati, twabasabye ko nyuma yo kuvugurura batera imikindo”.

Uyu muyobozi yavuze ko mu rwego rwo kongera ubwiza bw’uyu mujyi bafite gahunda yo kubaka rond-point nini irimo indangakarere ndetse hakanaterwa imikindo ku mihanda yo muri uyu mujyi.

Ubutaka bw’umujyi wa Rusizi ni ubutaka bw’urunombe. Ibi bituma abantu n’ibinyabiziga bivuye mu bice bitarageramo kaburimbo byinjirana urwondo muri kaburimbo bikanduza uyu muhanda.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo akarere karateganya gushyira kaburimbo mu mihanda yo muri karitsiye z’umujyi.

Rusizi ni umujyi uri mu karere gafite umwihariko wo gukora ku bihugu bibiri, u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Umujyi wa Rusizi washyizwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali
Abavuguruye barasabwa gutera imikindo imbere y'inzu zabo
Kuvugurura byongereye ubwiza bw'umujyi wa Rusizi
Hubatswe imihanda ndetse hagiye kubakwa rond-point
Akarere ka Rusizi gafite imipaka ine igahuza n'ibihugu by'abaturanyi ari byo u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo
Umujyi wa Rusizi washyizwemo ibikoresho bishyirwamo imyanda ku buryo itakinyanyagizwa hose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .