Mu 2023 ni bwo bamwe mu baturiye Ikimoteri cya Nduba bandikiye Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, bagaragaza ko ubuzima bwabo buri mu kaga ndetse babangamiwe no guturana na cyo kuko umunuko w’imyanda yacyo ubatera indwara n’ibindi bibazo.
Muri rusange abagomba kwimurwa bose hamwe ni 97, bagaragaza ko kuva mu 2021 basabye kwimurwa gusa ngo inzego zarabarangaranye.
Ubwo yagiranaga ibiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo, Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yagaragaje ko icyo kibazo kigiye gushakirwa igisubizo mu buryo bwihuse.
Ubusanzwe kwimura abaturage byatangiye mu 2021, aho icyo gihe hakoreshejwe miliyoni 520 Frw, mu 2022/23 hishyuwe miliyoni 516 Frw zimuye abaturage 21.
Meya Dusengiyumva yagaragaje ko hakenewe miliyari 1,8 Frw kugira ngo abaturage basigaye bimurwe kandi ko bizarangirana n’uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Ati “Iki kibazo cy’abaturage batarishyurwa turakizi, twaragikurikiranye ndetse hari imiryango 97 ihari turabazi. Hari abo twishyuyemo mu myaka ibiri ishize kandi turimo turakusanya ingengo y’imari. Turi gukorana n’inzego zibishinzwe twifuza ko uyu mwaka w’ingengo y’imari cyaba cyakemutse kuko turakizi kandi kiratubangamiye.”
Yongeyeho ati “Nk’Umuyobozi w’Urwego rw’Ibanze iyo ufite abaturage batabonye uburenganzira bwabo biba bigoye ariko na none ku bushobozi dukeneye miliyari 1,8 Frw kugira ngo tubashe kubishyura bose. Ayo mafaranga turimo turayashaka kugira ngo tubikore kuko ni cyo gisigaye kuko indi mihango yose yarakozwe.”
Meya Dusengiyumva yavuze ko hamaze guterwa intambwe nziza muri ibi bihe kuko nta mushinga ugikorwa hatabanje kwishyurwa ingurane z’abaturage.
Ati “Rwose icyo twagifasheho umwanzuro, tujya gutangira umushinga ari uko dufite ingengo y’imari. Ntabwo dushobora kuvuga ngo umuntu umurimo ikirarane waratwaye umutungo we. Rero iyo ni intambwe twishimira.”
Kugeza ubu, ikimoteri cya Nduba gifite ubuso bungana na hegitare 70 ariko uyu munsi aho gikorera ni kuri hegitare 15 gusa.
WASAC iteganya ko igomba kubaka ikindi kimoteri kigezweho kigamije gukoreshwa mu kubyaza umusaruro imyanda aho kuyitaba mu butaka gusa nk’uko bikorwa uyu munsi.
Leta yari yakoze inyigo yerekana ko iki kimoteri cyagombaga kuba cyuzuye nibura mu 2024 gitwaye arenga miliyari 26 Frw.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!